Ubwikorezi bwo mu mazi bukiri hasi ngo buhombya abaturage

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko kuba abaturage bataritabira gukoresha ubwikorezi mu mazi mu bucuruzi bibahombya kandi bikabadindiza mu iterambere.

m_6

Abacuruzi basanga ubwo ibikorwaremezo byabonetse bagiye kwikubita agashyi

Ibi babitangaje mu mahugurwa y’iminsi ibiri yagenewe abacuruzi yateguwe n’urugaga rw’abikora mu karere ka Nyamasheke akaba asozwa kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Kamena 2016.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josue Michel, avuga ko kuba Akarere ka Nyamasheke kari ku mupaka w’igihugu hagakwiye kuba ubuhahirane bugaragara buciye mu mazi mu guhahirana n’utundi duce two mu gihugu.

Yagize ati “Abacuruzi bacu bakwiye gukanguka bakareba ibibafitiye inyungu,guhahirana n’abandi baturage mu gihugu byahenduka cyane tubonye uko inzira z’amazi zakoreshwa cyane, gusa birasaba abacuruzi gushaka ibyombo bigezweho”.

Uhagarariye rugaga rw’abikorera mu karere ka Nyamasheke, Faida Jean Marie Vianney, avuga ko iki ari igihe ku bacuruzi ngo bajye hamwe bashakire hamwe umuti w’ibibazo bituma badacuruza neza,urugaga rukazakomeza kubaha amahugurwa ya ngombwa n’ingendoshuri kugira ngo abaturage bakomeze kubona serivisi nziza kanzi zibahendukiye.

Yagize ati “Byari bigoye ko hari ibikorwa bikomeye dukorera mu mazi cyangwa ku nkengero zayo kuko nta bikorwaremezo byari bihari ariko, imihanda, amashanyarazi n’amazi bimaze kuhagera ni igihe rero ngo abacuruzi tujye hamwe n’abahandi badusange bashore imari muri aka karere”.

Abacuruzi bavuga ko abaturage bahombywa no kuba ibintu bibageraho bihenze bitewe n’uko abacuruzi badafata umwanya ngo bamenye inzira nziza ibicuruzwa byabageraho bihendutse nko guca mu mazi n’ahandi.

Ndikuryayo James yagize ati “Hari abacuruzi batarakanguka ngo bamenye ko hari inzira zoroshye nk’izo mu mazi zihendutse, ikilo cy’ibirayi gishobora guhenduka giciye mu mazi kurusha icyaciye ku butaka, bikaba ari n’impamvu ikomeye ituma umwe mu musaruro wacu utabona isoko”.

Abacuruzi bakanguriwe kubyaza amahirwe ibyiza nyaburanga biboneka mu karere ka Nyamasheke utabona ahandi nk’ikiyaga cya Kivu,ishyamba rya Nyungwe, ibyanya by’amateka yihariye muri aka karere,basabwa guteza imbere ubukorikori ,guca akajagari mu bucuruzi no kubaka amahoteri yareshya ba mukerarugendo.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes