Kubona ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga ngo birabadindiza

Abamotari bo muri Rutsiro, RURA ndetse n’urwego rushinzwe kugenzura amakoperative RCA (Rwanda cooperative Agency) baraitana ba mwana kudindiza ibyangombwa byo gutwara abagenzi kuri moto.

m_1

Abamotari ngo basabwe ko koperative yahabwa byangombwa ari ifite abanyamuryango 100 barabashaka ariko ngo ntibazi impamvu RURA yatinze kubibaha

Abamotari bavuga ko bamaze amezi asaga 2 barishyuye amafaranga y’ibyo byangombwa bagatunga agatoki Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA gutinza ibyangombwa, RURA na yo ikavuga ko ikibazo ari icy’abamotari batujuje ibisabwa.

Abamotari bavuga ko kutagira ibyo byangombwa bibateza igihombo mu muhanda nk’uko Kubwimana Paul ukorera mu murenge wa Ruhango agira ati”Ntwabwo na n’ubu ndamenya impamvu RURA itaduha ibyangombwa kandi baratwatse amafaranga yabyo tukayatanga,ubu turi gukorwra mu gihombo”

Naho Habanabakize ukorera muri koperative y’abamotari ya Muyira (COTRAMOMU) na we ati “RURA yarabanje idusaba kuba turi abanyamuryango 100 kugira ngo iduhe ibyangombwa twihuza na koperative y’i Congo-Nil mu murenge wa Gihango nyuma dukusanya amafaranga turishyura ariko na n’ubu ibyo byangombwa ntibiraza urumva ko ari ikibazo mwatubariza RURA aho bipfira.

Katabarwa Emmanuel ushinzwe ubwikorezi muri RURA avuga ko ikosa Atari iryabo kuko ngo bo batanga ibyangombwa ku bantu bujuje ibisabwa byose akemeza ko abo bamotari batabona ibyangombwa byo gutwara abagenzi batujuje ibisabwa byose.

Ati”Abo bamotari nibo bafite amakosa yo kutuzuza ibisabwa,bavuga ko bishyuye kandi icyo ni kimwe mu bisabwa kuko ntibaranazana icyangombwa kibemerera kuba barihuje nk’amakoperative bazarebe urwego rushinzwe amakoperative RCA(Rwanda Cooperative Agency)babahe icyo cyangombwa natwe tubahe ibyabo”.

Umukozi wa RCA mu ntara y’iburengerazuba Jean Damascene Ndacyayisenga avuga ko batigeze babona ubusabe bw’ayo makoperative y’abamotari aho avuga ko nta kosa bafite kuko baha serivisi umuntu ubagannye batamusanga mu rugo.

Aba bamotari ngo bamaze amezi arenga 2 barishyuriye ibyo byangombwa byo gutwara abagenzi ariko magingo aya ntibarabibona,ubu ngo bacibwa amande y’ibihumbi 10 kuwo polisi ikorera mu muhanda ibyatse akabibura.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes