Iyangirika ry’umuhanda wa Nyabukono ribabuza ubuhahirane

Abatuye Umurenge wa Murambi muri Karongi bavuga ko ubuhahirane hagati ya bo n’Uturere twa Ruhango na Nyamagabe bukomeje kubangamirwa n’iyangirika ry’umuhanda wabahuzaga.

Usangamo n'ibikuku biturutse ku mazi y'imvura

Usangamo n’ibikuku biturutse ku mazi y’imvura

Uyu muhanda uzwi ku izina rya Nyabukono abawuturiye bavuga ko umaze imyaka igera kuri itanu utabasha gucibwamo n’ibinyabiziga. Iyo uwugezemo wakirwa n’ibigunda ndetse n’ibihuru byawurengeye ndetse ukaba waragiye ucikamo n’imikuku kubera amazi y’imvura.

Mbazerurema Francois utuye mu murenge wa Murambi ati  “Abacuruzi bacu ntibabasha kubona uburyo bwo kugeza hano ibicuruzwa, bigatuma bigera hano bihenze kubera uyu muhanda utabasha kugendwamo n’imodoka.”

Manishimwe Alice we ati : “Turahinga ibyo twejeje tukabyirira kuko kubigeza ku masoko ntibyoroshye. Ushatse kujya i Kigali ni ukurara ijoro agenda n’ibirenge akajya gutegera imodoka hakurya i Nyamagabe, kandi uyu muhanda ugerayo uretse ko nta modoka yacamo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu, Bagwire Esperance avuga ko uyu muhanda wakabaye warakozwe n’umurenge hifashishijwe umuganda, gusa ngo mu gihe ibi bitakozwe hakaba hari gahunda yo gutangira kuwukora mu kwezi kwa Nyakanga.

Ati “Umurenge wari kuba warawukoze mu muganda, ariko ntibyakozwe, bityo rero hari gahunda ya Feeder Roads izatangirana n’umwaka w’ingengo y’imari utaha kandi ni wo tuzaheraho mu kwezi kwa karindwi.”

Niyihaba Thomas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi we avuga ko bitari gupfa gushoboka kwifashisha umuganda mu gukora uyu muhanda, bitewe n’uko ugenda uca ahantu hadatuwe.

Ikibazo cy’imihanda yangiritse ku buryo itagikoreshwa n’ibinyabiziga kiri mu byugarije Imirenge itandukanye igize Akarere ka Karongi ndetse muri yo hakagaragaramo n’igize igice cy’umujyi.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes