Bahangayikishijwe n’umugezi ubangiriza umuhanda

Abatuye ku mbibe z’Imirenge ya Gashari na Rugabano mu Karere ka Karongi bahangayikishijwe n’umuhanda ubahuza ukomeje kwangizwa n’umugezi wa Makambazi uwuca iruhande.

Makamabazi ikomeje gusatira inzu z'abaturage ndetse n'umuhanda uhuza Imirenge ya Gashari na Rugabano ku buryo abahaturiye bahangayikishijwe  n'ushobora kugenda wose

Makamabazi ikomeje gusatira inzu z’abaturage ndetse n’umuhanda uhuza Imirenge ya Gashari na Rugabano ku buryo abahaturiye bahangayikishijwe  n’ushobora kugenda wose

Uyu mugezi urangwa no kugenda utwara igice cy’umuhanda ku buryo mu gihe nta gikozwe, mu minsi mike uyu muhanda waba nta kinyabiziga kibasha gucamo, n’amazu y’abahaturiye akaba atorohewe, aho bamwe bimutse batinya ko wabatwara kuko umaze gutwara amazu abiri.

Ngayabateranyi Emmanuel, umuturage mu Murenge wa Gashari ati“ Aha mureba hahoze amazu abiri uyu mugezi urayatwara, none dore aho ugeze ukukumura umuhanda, dufite impungenge ko uyu muhanda ushobora kugenda burundu.“

Habimna Jean Marie we ati“ Ikibazo twakivuze kuva kera, kandi turabona nta kintu na n’ubu gikorwaho, ubuyobozi turabusaba kudufasha uyu muhanda ukubakirwa igikuta, ubu se mwe murabona mu minsi iri imbere hari uzabasha kuva mu Murenge umwe ajya mu wundi?“

Ku ruhande rw’Ubuyobozi, Bagwire Esperance umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu nyuma yo kwigerera ahari iki kibazo, avuga ko haburaga ukwezi ngo RTDA itangire kugira icyo ikora, ariko kuko ikibazo gikomeye cyane nk’Akarere bagiye kureba ubufasha bwihuse batanga.

Ati“ RTDA yatwijeje ko mu mezi abiri izatangira kuwukora, ubu hashize ukwezi, ariko kuko mbonye ikibazo gikomeye amazu yandi agiye kugenda, ndakora ubuvugizi ku Karere ko twaba dukoze urukuta, ubutaka budakomeza kugenda kandi turinde n’umutekano w’aba baturage.“

Ikibazo cy’uyu mugezi kimaze igihe kigera ku mwaka kizwi, ubuyobozi bw’Akarere bukemeza ko cyagejejwe mu nzego zitandukanye zirimo MIDMAR na  REMA, gusa ubucukuzi bw’amabuye bukorerwa muri uyu mugezi bukavugwa nk’impamvu nyamukuru yo guteza ibibazo.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes