Umuhanda wangiritse ubangamiye iterambere ryabo

Abatuye Umudugudu wa Nyamata,Umurenge wa Remera Akarere ka Ngoma,barasaba gukorerwa umuhanda wangirijwe n’imashinI zijya gukora urugomero ruzakoreshwa mu kuhira imyaka.

m_4

Umuhanda wabaye ibiziba kuburyo ibinyabiziga bigwamo bigaheramo

Kubera kwangirika k’uyu muhanda,abahatuye bavuga ko ibiciro by’ingendo byiyongereye kuko bisaba kuzenguruka,ndetse imyaka yegereye aho umuhanda wangiritse ikaba yangirizwa n’abanyamaguru bahanyura banga gukandagira mu kiziba cyinshi kiri muri uyu muhanda.

Uwitwa Sibomana utuye mu Kagari ka Muhurire ahari iki kibazo avuga ko uyu muhanda wangirijwe n’imashini ziza gukora urugomero rw’ubuhinzi,.

Yagize ati”Ubundi umuhanda wacu wari nyabagendwa ibimashini biza gukora urugomero ni byo byawishe.Ubu ni ikibazo gikomeye ingendo ziragoye imodoka ziraheramo.Twabibwiye ubuyobozi ariko tubona buturingana kuko bimaze iminsi batubwira ko bigiye gukorwa.”

Kuri uyu wa 03 Gicurasi, abaturage batangazaga ko uyu muhanda umaze ibyumweru bibiri warangiritse utari nyabagendwa.

Uwitwa Kanuma akoresha uyu muhanda Remera-Muhurire avuga ko moto yakoreshaga yayiparitse kuko atabona uko ayinyuza mu muhanda wangiritse cyane.Yemeza ko abagerageza kuhanyuza moto bagwa mu biziba.

Yagize ati” N’ubu tuvugana hari itagisi yaraye ihezemo,yarimo abantu bari bavuye gushyingura.Imodoka nto zo ziheramo ariko izabakora ku rugomero zo ni ndende zo zibasha gucamo.Rwose ntabwo imiganda y’abaturage yawushobora haragomba imashini.”

Umuyobozi w’Umurenge wa Remera ahavugwa iki kibazo,Nyamutera Emmanuel,avuga ko yamaze kuvugana n’ubuyobozi bw’iyi kampani iri gukora urugomero imwizeza ko bizageza tariki ya 08/05/2016 mu mpera z’iki cyumweru dutangiye umuhanda wakozwe neza.

Yagize ati”Ikibazo cy’uwo muhanda turakizi,cyatwe n’imashini nini ziza gukora mu rugomero izindi zizanye ibikoresho byo kubakisha.Navuganye n’umuyobozi( manager) wa company anyizeza ko icyumweru dutangiye kizarangira hamaze gukorwa.”

Ibibazo by’imihanda mu karere ka Ngoma bikunze kugarukwaho kenshi n’abaturage aho ikunda kwangirika mu bihe by’itumba kubera ubunyerere bwinshi butuma ntawe ubasha kuyikoresha.

Gusa akarere kamaze kubaka imihanda myinshi muri gahunda ya Feeder roads kandi gatangaza ko kazameza gukora n’indi hagamijwe ko abaturage babasha kugeza umusaruro ku masoko no korosha ubuhahirane.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes