Rusizi: Amagare ku isonga mu byongera imibare y’ibyaha

Imibare y’ibyaha bihungabanya umutekano w’Akarere ka Rusizi yariyongereye muri uku kwezi kwa Gicurasi ahanini bikaba biterwa n’impanuka zitezwa n’abanyonzi.

Abanyonzi ngo bateza impanuka kubera amakosa bakorera mu muhanda bitwaza ibinyabiziga

Abanyonzi ngo bateza impanuka kubera amakosa bakorera mu muhanda bitwaza ibinyabiziga

Ukwezi kwa Mata mu Karere ka Rusizi hagaragaye ibyaha bihungabanya umutekano 40 mu gihe uku kwa Gicurasi byabaye 46, byiganjemo impanuka 10 , impfu zitunguranye, ubujura buciye icyuho,  gufata abana ku ngufu n’ibindi.

Mu inama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Rusizi yo ku mugoroba wo  ku wa 30 Gicurasi 2016, ubuyobozi bw’aka karere bwavuze ko ibyaha byazamuwe n’impanuka za hato na hato ziterwa n’abanyonzi b’amagare bayakoresha nabi bigateza impanuka zikurura impfu nyinshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic yagize ati”Uriya muhanda wa Kamembe bugarama ukunze kubamo impanuka za hato na hato zica abantu zikazamura imibare y’ibyaha ku karere kacu impamvu zibitera ni imikoreshereze y’umuhanda ituruka ku banyonzi.”

Akomeza avuga ko bagiye kureba icyakorwa kugira ngo harebwe ko izo mpanuka zitwara ubuzima bw’abantu zagabanuka hakoreshejwe ubukangurambaga n’ibindi bimenyetso byose biyobora abantu mu muhanda.

IP Emile Habumukiza,ukuriye Polisi yo mu muhanda (Traffic police) mu Murenge wa Muganza aheruka kugaragaza iki kibazo cy’abanyonzi aho ngo bateza impanuka mu buryo butandukanye bwaba ubwo kwisunga imodoka nini bazifataho kugira ngo zibazamure no gukoresha umuvuduko mwinshi.

Yagize ati”Abanyonzi bava Bugarama ku isoko bikoreye imizigo ku magare bagategereza ikamyo zikura imizigo kuri CIMERWA bakazifataho kugira ngo zibazamure iriya misozi nta muntu ukwiye gufata icyuma gifite moteri kizamuka atwaye igare ritagira moteri.”

Abayobozi b’Imirenge muri iyi nama y’umutekano basabwe kugira uruhare rugaragara mu gukumira ibyaha bihungabanya umutekano muri rusange bitarateza ingaruka mbi mu baturage

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes