Nyamasheke: Akarere kagiye kureba ibyangiritse hakorwa umuhanda

Abaturage batuye muri Nyabitekeri barasaba ko bahabwa ingurane kubera ibyabo byangijwe hakorwa umuhanda ujya ku ruganda rwa Kawa rwa Nyamirundi.

Visi Meya Mukamana Claudette asaba abaturage kutananiza abashoramari

Visi Meya Mukamana Claudette asaba abaturage kutananiza abashoramari

Aba baturage bo mu Murenge wa Nyabitekeri mu Kagari ka Ntango, bavuga ko baranduriwe amakawa, ibiti by’inturusu n’ibindi biti bitandukanye harimo n’imyaka yabo nyamara bakaba barasabye ingurane bigahera mu kirere hakaba hashize imyaka ibiri.

Aba baturage bavuga ko ubwo uruganda rutunganya kawa rwari rumaze kubaka amazu ruzakoreramo rwashatse umuhanda ruzajya runyuzamo imodoka zarwo, rutangira gukora umuhanda rutitaye ku bikorwa by’abaturage byari bisanzwe bihari ndetse ngo bikaza gushyigikirwa n’abayobozi b’umurenge byatumye babura aho bongera kunyuza ikibazo cyabo.

Umwe muri bo yagize ati “Uruganda rwashatse inzira ruyicisha mu myaka yacu inturusu zacu, amakawa yacu bararandura babikora batatugishije inama, ikibabaje ni uko twabigejeje ku murenge bakatubwira ko twanga iterambere ko ntacyo babikoraho”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri Niyonzima Jacques, avuga ko nta kintu cyaranduwe cyatuma abaturage babuza rwiyemezamirimo gukora ibikorwa bye, igihari ari uko ubaturage bumva ko niba hari uruganda rukwiye kuba rugira akantu rubamenyera rimwe na rimwe nta n’impamvu yo kukabagenera.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette, yavuze ko agiye gushyira itsinda rizakurikirana uko ikorwa ry’uyu muhanda ryakozwe bityo hakamenyekana niba koko abaturage batararenganye, gusa asaba abaturage kujya boroshya mu byifuzo byabo kugira ngo borohereze abashoramari, cyane ko akenshi baba babazaniye iterambere.

Yagize ati “Si byiza ko munaniza abaje gushora imari iwanyu kuko bazana amashanyarazi ku buryo bwihuse n’ibindi bikorwa remezo mukenera, bakabaha akazi n’ibindi, mujye mubakira neza mufatanye gusa tugiye kohereza abantu bakora mu butaka bazaturebere niba nta karengane kabaye mu ikorwa ry’uriya muhanda”.

Kugeza ubu nta gihe cyangwa  umunsi uratangazwa kugira ngo ibi byo gusuzuma ukuri kuri muri ibi bibazo by’abaturage bizabe byarangiye n’ubwo ubuyobozi bwemeza ko bitazarenza ukwezi bitarakorwa.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes