Kamonyi: Abamotari banenga aba-securites kubarenganya

Abatwara abagenzi kuri moto mu Karere ka Kamonyi, banenga imikorere y’abashinzwe umutekano bakorera amakoperative yabo kubera amarangamutima bagaragaza mu guhana abanyamakosa.

m_4

Abamotari babwiye RPC ikibazo cy’abashinzwe umutekano wabo

Abamotari bavuga ko abo bashinzwe umutekano bita (aba-securites), bashinzwe kubafasha mu mutekano bubahiriza amategeko y’umuhanda n’aya Koperative babarizwamo, ariko ngo ni bo babahohotera kuko babiyenzaho bakabahana nta makosa kandi abayafite ntibahanwe.

Mu kiganiro bagiranye n’ubuyobozi bwa Polisi ku rwego rw’Intara, ku wa gatanu tariki 20/5/2016, abamotari bagaragaje ukuntu barenganywa n’aba-securites. Ukwizabigira John, ukorera ku iseta ya Kamonyi avuga ko bamurenganyije bakamutwarira ibyangombwa, ubu akaba akora yihisha.

Yagize, ati “Ubu maze icyumweru nkora nta byangombwa ndakwepana na polisi kandi ibyangombwa byanjye abasecurites baranjijishije bakabinyaka, barangiza bakambeshyera ko nari mpagaze nabi. Niyambaje na perezida wa Koperative ariko ntacyo yamariye”.

Abamotari ntibahakana ko nabo bajya bagira amakosa, ariko bababazwa n’uko hari igihe baba bafite amakosa yorohereje bagahanwa ariko abatwara batagira ibyangombwa bo bagahishirwa kuko batanga ruswa mu ba-securites.

Habinshuti Jean Baptiste, ukorera ku iseta ya Rugobagoba, ati “ Nka twe abafite ibyangombwa baba bavuga ngo nta kintu (amafaranga) badukuraho, ariko abatagira ibyangombwa bo bahora babahonga”.

Imbere y’umuyobozi wa Polisi mu ntara, aba-securites bavuzweho kurenganya abamotari basabye imbabazi, uretse uwitwa Kantano wumvise bamuvuze akabura. Uyu we akaba yahise ahagarikwa.

Mu gihe abamotari bavuga ko hari aba-securites benshi babona ku maseta ya bo, ukuriye ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu ntara y’Amajyepfo Nsabimana Jerome, yabatangarije ko muri Kamonyi aba-securites bemewe ari umunani n’undi umwe w’agateganyo, abo bandi biha akazi bakaba batemewe.

Abamotari kandi bavuze ku kibazo cy’amande acibwa ku makosa ahanwa na koperative atandukanye kuri Koperative ebyiri COSTAMOKA na KAMOTRACO zikorera mu karere, bakaba barenganiramo iyo bahanwe n’umu-securite wa koperative batabereye umunyamuryango.

Nsabimana yasabye ko umumotari uzajya akora ikosa azajya ashyikirizwa koperative ye ikaba ari yo imuhana kuko ari yo aba yakoshereje yirengagiza amategeko yashyizeho umukono.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes