Ibiza byangije imihanda bituma abana bata amashuri

Hari ibiraro byasenyutse bizasaba ko haboneka abaterankunga kugira ngo bishobore kwongera gukorwa kuko birenze ubushobozi bw’Akarere

Ibiza byangije imihanda bituma abana bata amashuri

Hari ibiraro byasenyutse bizasaba ko haboneka abaterankunga kugira ngo bishobore kwongera gukorwa kuko birenze ubushobozi bw’Akarere

Mu buryo budasanzwe imihanda ihuza imirenge yarangiritse, ibiraro birasenyuka, ku buryo imigenderanire n’ubuhahirane bw’imirenge bwahagaze kubera ikibazo cy’imihanda.

Abanyeshuri bo mu Murenge wa Gakenke bavuze ko kuva ibiza byaba, batari basubira ku ishuri kubera kubura aho banyura.

Gisubizo Aline w’imyaka 13 ni umunyeshuri ku rwunge rw’amashuri rwa Nganzo  mu Murenge wa Gakenke, avuga ko kuva ibiza byaba batongeye gusubira ku ishuri kubera ko ikiraro bambukaga cyakitse.

Ati“Ikiraro cya hariya muri nyabutaka tugiye ku ishuri cyasenywe n’imvura, kandi kuba tutari kwiga birimo kuduhombya amasomo”.

Nsekanabo Alexandre umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Ngazo I, asobanura ko ubusanzwe bafite abanyeshuri 1122, ariko kugeza kuwa gatatu bakaba batari bigisha kubera ko batarashobora kubona abanyeshuri 50 kuko imihanda yangiritse.

Ati“Twateganyaga ko ku munsi wa kabiri dushobora gukomeza amasomo nkuko bisanzwe, twagiye ku kazi haza ndetse n’abana bace cyane, uwo munsi ntabwo twabashije gukora twabatumye bagenzi babo, ndetse twanavuganye n’abakuru b’imidugudu bamwe na bamwe bahaturiye ariko bakatugaragariza impungenge ko bagifite ikibazo cy’uturaro twambukiranya imidugudu n’indi kugirango abana bagere kw’ishuri”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwimana Catherine, asobanura ko ikibazo cy’imihanda gikomeye kuko hari bimwe bashobora kwikorera ariko hari n’ibyo bategerejemo abaterankunga , ariko ngo hari ikirimo gukorwa kugira ngo abana basubire kw’ishuri.

Ati“Imidugudu irimo irashiramo imbaraga kugira ngo ikore ibyo biraro bitoya kuko ntabwo ari umuhanda munini, n’ibiraro bitoya, ibya Rushashi byo byose bimaze gukorwa n’umuganda, ubwo rero turimo gushyiramo imbaraga ngo byose bikorwe abanyeshuri bashobore kwiga n’izindi gahunda zose zikomeze”.

Iyangirika ry’imihanda mu Karere ka Gakenke ni ikibazo gikomeye kuko nk’ikiraro cyo mu Nyabutaka gihuza imirenge ya Gakenke, Mataba, Muzo na Janja hatagize igikorwa muri iki cyumweru, hari ibigo bicumbikira abanyeshuri bitazabona ibyo kubagaburira kuko ibyo bafite mu bubiko bitazarenza kino cyumweru.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes