Gufungura umuhanda Kigali-Amajyepfo biruhukije abaraye mu nzira

Gufungura umuhanda uva Kigali werekeza mu majyepfo byakiriwe neza n’abagenzi baraye mu nzira kuko  imibereho yari itangiye kuba mibi.

m_1

Abagenzi bari babuze uko bajya i Kigali mu bazindukiye  hafi ya Nyabarongo

Mu saa tatu z’igitondo cya tariki 10/5/2016, nyuma y’uko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Dr.Alexis Nzahabwanimana na Komiseri wa Polisi (CP), Rumanzi George, bagerageje kwambuka amazi ya Nyabarongo yarengeye umuhanda, bahise bemerera imodoka gutambuka.

Abagenzi basaga ibihumbi bibiri baraye mu modoka, mu isoko rya Kamuhanda n’irya Bishenyi, ndetse n’abacumbikiwe n’abaturage bari bamaze kwiheba kuko n’ubuzima bwo ku Ruyenzi bwari butangiye kugorana.

 Hakizimana Pierre Celestin, wari uturutse mu Karere ka Musanze, akazenguruka Ngororero, akaba yaraye mu modoka ku Ruyenzi, avuga ko abagenzi baraye mu nzira babayeho nabi kuko ubushobozi bw’umujyi wa Ruyenzi butabasha kwakira abantu benshi.

Ati “Ruyenzi nta hoteli zihari zo gucumbikira abantu bangana gutya. Ibyo kurya n’ibyo kunywa byashize ahantu hose, ku buryo tutabonye uko twambuka cyaba ari ikibazo gikomeye”.

Mukandutiye Agnes n’abana batatu, waturutse mu murenge wa Kansi, akarere ka Gisagara yerekeza i Kigali, yacumbikiwe n’umuturage w’ahitwa Bishenyi mu kagari ka Muganza. Ati “tutabonye uko twambuka kwaba ari ukugora abaturage b’inaha”.

Abagenzi baraye nzira barashimira abaturage n’ubuyobozi bw’umurenge wa Runda bwabitayeho bugacumbikishiriza abo bishoboka n’abasigaye bukabacungira umutekano.

Nyirandayisabye Christine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, na we yishimiye kuba aba bantu babonye uko bagenda kuko ubwinshi bwa bo bwari butangiye guteza ikibazo mu kubitaho. Ati “ Iyo biza kurenga bigafata undi munsi twari kugira ikibazo cyane cyane mu rwego rw’isuku, ndetse n’imibereho y’umunyarwanda”.

Nyirandayisabye, arasaba ko mu rwego rwo gukumira ibindi biza nk’ibi, ubuyobozi bw’igihugu bukwiye gutekereza uburyo bwashyiraho ikindi kiraro gishobora gufasha abantu mu gihe habaye ikibazo nk’iki.

Ifungwa ry’umuhanda ryatumye ibiciro by’ibikenerwa by’ibanze nk’ibiribwa n’ibinyobwa bihenda, ariko no kubona amafaranga byari ingume kuko ku byuma bya ATM z’amabanki akorera ku Ruyenzi nta mafaranga yari arimo kandi n’abacungamutungo bayo mabanki baheze i Kigali.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes