Gatsibo: Gutunganya imihanda neza byoroheje ubuhahirane

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rugarama, barishimira ibikorwaremezo begerejwe birimo n’imihanda yatunganyijwe neza, bikaborohereza mu buhahirane n’indi mirenge.

Imihanda ihuza iyi mirenge ya Rugarama, Remera na Gitoki ubu ni nyabagendwa

Imihanda ihuza iyi mirenge ya Rugarama, Remera na Gitoki ubu ni nyabagendwa

Iyi mihanda yatunganyijwe ni uhuza Umurenge wa Rugarama n’uwa Remera, hamwe n’uhuza uyu murenge n’uwa Gitoki, aba baturage bakaba bavuga ko itunganywa ry’iyi mihanda ryatumye ubuhahirane burushaho kubateza imbere.

Twagirimana Vincent ni umucuruzi wo mu kagari ka Matare muri uyu murenge wa Rugarama, avuga ko iyi mihanda mbere itaratunganywa neza yari ibangamiye bikomeye imihahiranire yabo n’indi mirenge bahana imbibe, kuko batabonaga uko bageza umusaruro wabo ku masoko.

Agira ati:” Itunganywa ry’iyi mihanda ryatumye tubasha guteza imbere ibikorwa byacu by’ubucuruzi ku buryo bunyuranye, iki kibazo twari twarakigejeje ku buyobozi kuva na mbere, turabushimira uburyo bwihutiye kukiducyemurira.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama Urujeni Consolee, asaba abaturage b’uyu murenge kumva ko bafite inshingano zo kubungabunga iyi mihanda binyuze mu bikorwa by’umuganda kugira ngo itazongera kwangirika.

Agira ati:” Nibyo koko iyi mihanda iziye igihe, kuko mbere wasangaga ubuhahirane bugoye hagati y’imirenge yombi cyane cyane mu bihe by’imvura kuko wabaga wangiritse cyane, turasaba abaturage rero kuwufata neza bakawubungabunga ari nako babikora no ku bindi bikorwaremezo byose by’iterambere Leta igenda ibegereza.”

Iyi mihanda ni uku yari imeze mbere itaratunganywa

Iyi mihanda ni uku yari imeze mbere itaratunganywa

Umurenge wa Rugarama, Remera na Gitoki, ni imwe mu mirenge ikungahaye ku gihingwa cy’urutoki, aho usanga imodoka ziva mu ntara y’umujyi wa Kigali n’ahandi hirya no hino mu gihugu zije guhaha ibitoki.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes