Bihangiye umuhanda uzabageza ku ivuriro

Muri gahunda y’ivugabutumwa batangiye tariki 18/5/2016, Abadivantisiti b’i Kinazi bahanze umuhanda ugana ku ivuriro riri kubakwa, banapimwa umuvuduko w’amaraso.

Uyu muhanda ugana ahazaba hari ikigega

Uyu muhanda ugana ahazaba hari ikigega

Abadivantisiti b’i Kinazi ho mu Karere ka Huye, uyu muhanda bawuhanze mu muganda bakoze tariki 22/5/2016. Bavuga ko basabye ubuyobozi bw’Umurenge igikorwa bakora cy’umuganda gifatika, bukabaha guhanga uyu muhanda uzatuma kugera ku ivuriro riri kubakwa byorohera abaturutse ku muhanda munini wa kaburimbo.

Iri vuriro (poste de santé) ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinazi ho mu Karere ka Huye buri kubaka ku nkunga y’umuryango “Rotet das kind” ni irizasimbura poste de sante yari isanzwe hafi y’umurenge ariko yo ikaba yabaga ahantu hatisanzuye: hagati y’ibiro by’umurenge, sacco n’ikigo cy’amashuri.

Nyuma y’iki gikorwa cy’umuganda, Pasiteri Justin Nsenguwukuri yibukije abari bawitabiriye ko umuntu muzima akwiye kurangwa n’ubwenge, agashimisha Imana akanashimisha abantu. Ati “Ntitugomba kwigomeka ku buyobozi, ni na yo mpamvu igihe dusabwa gukora umuganda tugomba kuwukora.”

Mu gupimwa umuvuduko w’amaraso, abenshi mu bakiri bato basanze ari bazima, ariko na none abantu bakuze, ni ukuvuga abarengeje imyaka 50, benshi bisanze bafite umuvuduko ukabije w’amaraso.

Bagiriwe inama yo kugabanya igipimo cy’umunyu mu byo barya, bakanirinda kurya amavuta aturuka ku matungo n’amamesa kuko ngo yigiramo ibitera umuvuduko w’amaraso.

Giovanni Mukabagire, umukuru w’itorero rya Nyarugunga muri Kinazi avuga ko iyi gahunda yo gupima umuvuduko w’amaraso, Abadivantisiti bo mu Murenge wa Kinazi bayitangiye kuva mu mezi abiri ashize: baguze akuma kifashishwa, hahugurwa abagakoresha, kandi ababagannye bose bifuza kumenya uko umutima wabo utera barabapima.

Agira ati “Twaguze kariya kuma kuko muri iyi minsi hari ikibazo gikomeye cy’umuvuduko w’amaraso, nyamara kwirinda biruta kwivuza.”

Avuga kandi ko abo bagiye bapima bagasanga umuvuduko w’amaraso yabo uri hejuru babagiriye inama y’uko bagomba kwitwara bakabikurikiza, kandi ngo ubu umuvuduko ugenda ugabanuka.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes