Batwara abagenzi batabyemerewe bikabangamira abamotari

Abamotari bo mu Karere ka Kamonyi batangaza ko babangamirwa n’amavatiri na moto bitwara abagenzi bitabifitiye ibyangombwa, bikabatwara abakiriya badatanga imisoro.

m_3

Abamotari bavuga ko amavatiri abatwarira abakiriya

Amavatiri atwara abagenzi aba aparitse aho imodoka zitwara abagenzi ziva Kigali zerekeza mu Majyepfo, zihagarara. Atwara abagenzi berekeza i Remera Rukoma n’abajya mu mu mirenge ya Karama na Ngamba.

Aya mavatiri kimwe na moto zitwara abagenzi zitabifitiye ibyangombwa, abamotari bakorera muri ibyo bice, bavuga ko abicira akazi, abatwarira abakiriya kandi akabaca igiciro gito kuko adasora cyangwa ngo atange imisoro n’amahoro nk’uko bo babitanga.

Umumotari ukorera ku iseta ya Kayenzi, ati “Nk’abamotari dutanga umusoro w’ipantante n’umusoro ku nyungu, tukishyuzwa amahoro ya Parking n’umusanzu wa Koperative, tubabazwa n’abo bantu baza bakadutwarira abagenzi kandi bo babatwarira make kuko nta kindi babazwa”.

Iki kibazo kizwi n’abayobozi b’amakoperative abiri y’abamotari bakorera muri Kamonyi, ariko ntacyo bagikoraho kuko batabifitiye ubushobozi. Ahubwo ngo bakibwiye polisi kuko ari yo yabirwanya.

Bizimana Jean Baptiste, umuyobozi wa Koperative COCTAMOKA, ati “Mu kwezi kwa Werurwe 2016, iki kibazo twakigaragarije Polisi mu nama twakoranye, badusaba urutonde na puraki z’ayo mavatiri turazibaha. Rimwe bigeze kuzifata barazandikira, ariko ubu zirakora nta kibazo”.

Impungenge z’abamotari zifite ishingiro, nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo, CIP Andre Hakizimana, abitangaza.

Aragira, ati “ Njye ndumva ibyo bavuga niba ari ukuri bafite ishingiro. Ndabanza mvugane n’abapolisi bakorera aho ngaho numve uburyo babagejejeho ikibazo. Kubuza amahirwe umuntu wiyishyuriye bizinesi ye, abantu bakabyemera? ntabwo ari byo”.

Umuvugizi wa Polisi atangaza ko icyo kibazo kigiye guhagurukirwa, abo bakora badafite ibyangombwa bahagarikwe, bazongere gukora ari uko babonye ibyangombwa.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes