Kayonza: Abamotari bahawe amajile mashya azatuma barushaho kugira isuku

Sosiyete y’itumanaho ya Tigo yahaye abamotari bo mu makoperative 11 yo mu turere twa Ngoma, Kayonza, Rwamagana na Gatsibo amajile (gilets) mashya kugira ngo barusheho gusa neza no kunoza isuku. Abo bamotari bahawe ayo majile muri gahunda y’ubufatanye iyo sosiyete y’itumanaho isanzwe ifitanye n’amakoperative y’abamotari nk’uko umuyobozi wa Tigo mu karere ka Kayonza, Shema Shumbusho Christian abivuga.

Abamotari bavuga ko ayo majile

Abamotari bavuga ko ayo majile bahawe agiye gutuma bakora akazi ka bo neza kuko hari abari bafite ayashaje cyane, bigatuma babura abagenzi nk’uko Mwesigye Emmy ukorera muri koperative COTAMORWA Urugero yo mu karere ka Kayonza abivuga.

Abamotari bahawe ayo majile

Abamotari bahawe ayo majile mu gihe isuku ya bamwe muri bo yari isanzwe ikemangwa, ahanini bitewe n’uko hari abambaraga jile zashaje cyangwa zitameshe. Benshi mu bahawe amajile mashya bemeza ko azatuma abamotari barushaho kugira isuku kuko buri mumotari yahawe jile ebyiri, ku buryo mu gihe imwe yanduye azajya ayimesa agakoresha indi.

Sosiyete y’itumanaho ya Tigo ubusanzwe ngo igirana amasezerano n’amakoperative y’abamotari ku buryo koperative ihabwa uburenganzira bwo gucuruza serivisi za Tigo. Umuyobozi wa Tigo mu karere ka Kayonza avuga ko gucuruza serivisi za Tigo byinjiriza amafaranga menshi muri kiperative, inyungu zirimo abanyamuryango bakazigabana.

Amajile abamotari bahawe afite nomero zihura n’ibyangombwa by’abamotari bayahawe, ku buryo umuntu akoresheje ikoranabuhanga ashobora kwifashisha nomero ya jile agahita abona imyirondoro n’ibyangombwa bya nyirayo.

Ubuyobozi bwa Tigo buvuga ko ari ikoranabuhanga ryatekerejweho hagamijwe guca akajagari ko gukoresha amajile nabi, cyangwa se mu gihe jile yibwe ikaba yafatwa ku buryo bworoshye kuko haba hari umuntu yanditsweho.

Jile zose zahawe abamotari ni 1125. Biteganyijwe ko nyuma y’amezi atanu bazongera bagahabwa izindi nk’uko umuyobozi wa Tigo mu karere ka Kayonza abivuga, kandi iyo gahunda ikazakomereza no mu tundi turere.

Sosiyete ya Tigo imaze imyaka igera kuri ine ikorana n’amakoperative y’abamotari mu turere twose tw’igihugu, ubuyobozi bwa yo bukavuga ko ifite gahunda yo gukomeza gutanga serivisi nziza ku makoperative y’abamotari mu rwego rwo gushaka andi makoperative bakorana nk’abafatanyabikorwa.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes