Ibyishimo i Rwempasha kuko ikiraro cya Kazaza cyakozwe

Ikiraro cya Kazaza cyongeye kuba nyabagendwa

Ikiraro cya Kazaza cyongeye kuba nyabagendwa

Abaturage bo mu murenge wa Rwempasha muri Nyagatare ntibazongera kugwa mu kiraro cya Kazaza gihuza utugali twa Gasinga na Kazaza kuko cyamaze gukorwa ubu bakaba babasha kugenderana, guhaha no gucuruza ndetse no kwivuza nyuma y’uko cyari cyarangiritse kuva mu mwaka wa 2013.

Kuba iki kiraro cya Kazaza cyarakozwe byoroheje ubuhahiranire rinafasha abaturage bamwe batuye muri Rwempasha kubasha kugera ku nzego z’ubuyobozi aho bakenera serivisi.

Mu mwaka wa 2013 imbaho zari kuri iki kiraro zaracitse bituma abaturage batabasha kwambuka ku buryo byageze n’aho ngo bamwe mu baturage babaga bakeneye kwambuka bagwaga mu mugezi w’umuvumba bagerageza kunyuraho.

Kubwimana Janvier atuye mu murenge wa Musheli avuga ko iyangirika ry’iki kiraro ryari ryarahagaritse ubuhahirane hagati y’abaturage b’umurenge wa Rwempasha kimwe n’abashakaga kujya mu wa Matimba na Rwimiyaga.

Dore mbere uko iki kiraro cyari kimeze

Dore mbere uko iki kiraro cyari kimeze.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwempasha, Gakuru James avuga ko iki kiraro cyari imbogamizi ku baturage b’umurenge abereye umuyobozi ndetse n’ab’ahandi bahahirana cyangwa abafite izindi serivisi muri uyu murenge n’iyo bihana imbibi.

Umuyobozi avuga ko kuba cyarakozwe ari igikorwa cyiza, uyu muyobozi agasaba abaturage kugikoresha neza, bagacungira umutekano ibikoresho byakoreshejwe mu kucyubaka kuko byatwaye amafaranga menshi biramutse byibwe bitakoroha gusimbuzwa.

Bwana Gakuru avuga ko kubungabunga ibikorwa begerezwa ari inshingano ya buri wese kandi uzafatwa agerageza kwangiza iki kiraro azabihanirwa.

Iki kiraro cya Kazaza cyubatswe mu kwezi kwa Kamena gitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 60 yavuye mu ngengo y’imari y’akarere ka Nyagatare. Uretse kuba gihuza tumwe mu tugali 2 tw’umurenge wa Rwempasha turi hakurya y’umugezi w’umuvumba kinahuza imirenge ya Rwempasha na Musheli, Rwimiyaga na Matimba ndetse kikaba kinakoreshwa cyane n’abagande barema amasoko yo mu Rwanda cyane irya Rwimiyaga.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes