Iburasirazuba: Abamotari barashimirwa uruhare bagira mu iterambere

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto ntara y’Iburasirazuba barashimirwa uruhare bakomeje kugira mu iterambere ryabo bwite ndetse n’iry’igihugu muri rusange, maze bagasabwa kurwanya akajagari babungabunga umutekano kugira ngo iri terambere rikomeze.

Iburasirazuba Abamotari barashimirwa uruhare bagira mu iterambere

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Madame Uwamariya Odette (hagati) asanga abamotari bagira uruhare rukomeye mu iterambere

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Madame Uwamariya Odette (hagati) asanga abamotari bagira uruhare rukomeye mu iterambere.jpg

Ibi byasabwe na guverineri w’intara y’Iburasirazuba, madamu Uwamariya Odette, ubwo kuwa kabiri, tariki ya 08/07/2014, yaganiraga n’abakuru b’amakoperative y’amamotari bo mu ntara y’Iburasirazuba bibumbiye mu ihuriro UNESCOM, rihuza abamotari bagera ku 3500 bo muri iyi ntara.

Mu ntara y’Iburasirazuba hishimirwa ko ukwishyira hamwe kw’abamotari kwatumye babasha kwiteza imbere kuko ngo hari abavuye ku rwego rwo kuba abanyonzi b’amagare, binjira muri uyu mwuga bakorera abandi ariko nyuma bagahabwa inguzanyo n’ihuriro ryabo bigurira amapikipiki/amamoto, none bamaze kuzishyura zihinduka izabo; abandi na bo bakomeje gutera intambwe bakaba bageze ku rwego rw’imodoka.

 Ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu Ntara y’Iburasirazuba, ritangaza ko kuva ryashingwa mu mwaka wa 2010, rimaze kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’abamotari kuko ngo uretse amapikipiki agera ku 2000 yatanzwe mu nguzanyo, iri huriro rimaze gufasha abanyamuryango baryo kugura imodoka zo mu bwoko bwa Coaster 15 (imwe ifite agaciro ka miliyoni 53 z’amanyarwanda) ndetse n’izindi modoka 3 zo mu bwoko bwa DYNA ku banyamuryango.

Mu byishimirwa n’abamotari bo muri iyi ntara, harimo ko babashije kwaka izo nguzanyo kandi bakazishyura none bakaba bafite ibinyabiziga byabo bwite, bamwe barubatse bava mu bukode kandi ngo babasha gutangira ubwisungane mu buvuzi abagize imiryango yabo.

 Cyakora ngo nta byera ngo de! Abamotari bo muri iyi ntara ngo baracyavangirwa na bamwe muri bo bagaragaza ko hakiri akajagari gatezwa n’amwe mu makoperative y’amamotari badafite ibyangombwa ndetse ngo ugasanga bene abo bateza umutekano muke.

 Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’ihuriro UNESCOM, Nteziyaremye Dieudonné, avuga ko iri huriro rifite ingamba zo kurwanya ako kajagari ku buryo buri wese ukora uyu mwuga mu ntara y’Iburasirazuba azaba azwi kandi afite n’inomero imuranga kugira ngo nanakosa, babashe kumukurikirana byoroshye.

 Iri huriro rikaba ritangaza ko rigiye guhugura abanyamuryango baryo ribatoza indangagaciro zikwiriye kuranga Umunyarwanda uri mu mwuga runaka mu kuwukunda no kuwuhesha agaciro; kandi ngo “ntushobora kuwuhesha agaciro mu gihe cyose waba wica amahame awugenda”, nk’uko byagarautsweho na Bwana Nteziyaremye.

Iburasirazuba  Abamotari barashimirwa uruhare bagira mu iterambere

Aba ni abayobozi b’amakoperative y’abamotari yibumbiye mu ihuriro UNESCOM ryo mu Ntara y’Iburasirazuba

Umuyobozi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Superintendent Eric Mutsinzi yashimiye abamotari bo muri iyi ntara ku ruhare bakomeje kugaragaza mu kubungabunga umutekano w’Igihugu.

By’umwihariko, ngo impanuka zo mu muhanda zaragabanutse ku buryo bushimishije, maze bagasabwa gukomeza kubungabunga uyu mutekano; waba uwo mu muhanda ndetse no mu zindi ngeri zitandukanye.

Ihuriro ry’amakoperative y’abamotari bo mu ntara y’Iburasirazuba UNESCOM ryashinzwe mu mwaka wa 2010, nyuma y’aho amwe mu mashyirahamwe adaharanira inyungu n’amakoperative y’abatwaraga abantu kuri moto basabwaga kwishyira hamwe mu makoperative agamije inyungu. Kugeza ubu rikaba rifite abanyamuryango b’abamotari bagera ku 3500.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes