Huye: Abatwara abagenzi bavuga ko akenshi abatubahiriza abanyamaguru mu mirongo yabagenewe mu muhanda ari abitwara mu modoka zabo

m_Abatwara abagenzi bavuga ko akenshi abatubahiriza abanyamaguru mu mirongo yabagenewe mu muhanda ari abitwara mu modoka zabo

tariki ya 3 Nyakanga 2014, polisi yo mu karere ka Huye yongeye gufatanya n’abaturage biganjemo abatwara za minibus ndetse na za taxi-voiture mu gikorwa cyo gusibura imirongo abanyamaguru banyuramo bambukiranya umuhanda.

Iyi mirongo yasibuwe mu gihe bijya bivugwa ko abatwara imodoka badakunze kuyitaho, rimwe na rimwe bakaba banagongeramo abanyamaguru, kandi ubundi amategeko avuga ko uri kuyigenderamo agomba kurekwa agatambuka.

Abatwara imodoka zitwara abagenzi benshi ariko bavuga ko akenshi bo bubahiriza uburenganzira bw’abanyamaguru, ahubwo bagatunga agatoki abitwara  mu modoka zabo nk’amajipe n’izindi.

Ibi kandi binemezwa na Regine Musabyemariya ukorera hafi y’umuhanda unyura imbere ya Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, bivugwa ko hakunda kugongerwa abantu kandi nyamara iyi mirongo ihari.

Regine ati “abatwara imodoka bakunze kugerageza kubahiriza ino mirongo y’abanyamaguru, ni nk’abatagisimeni (taximen) bakorera muri iyi mihanda, kuko iyo bahageze dushaka kwambuka, bagabanya urugendo tukabanza tukambuka. Ariko nk’abandi baba batwaye imodoka zidatwara abagenzi, bo baba bigendera uko bishakiye.”

Ibrahimu Kabura, perezida wa RFTC i Huye, Nyanza, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe, avuga ko impamvu abatwara abagenzi bagerageza kubyubahiriza ari uko bahanwa na polisi ndetse na koperative barimo iyo babirenzeho bikamenyekana.

Ibrahimu ati “Usibye ko n’ubuyobozi bwa polisi buhana abitwaye nabi, natwe nka koperative, uwo tumenye ko atubahirije uburenganzira bw’umunyamaguru tumuca amafaranga ibihumbi 10 ashyirwa mu isanduku ya koperative.”

Na none ariko, ku bw’umutekano w’abakoresha umuhanda bose, ni ngombwa ko mbere yo kwambuka umuntu abanza kureba ni ba nta modoka ije yihuta akayireka ikabanza igatambuka, ndetse n’utwaye imodoka akabanza kureba ni ba nta munyamaguru uri kwambuka.

Chief Spt Tom Murangira, umukuru wa polisi mu karere ka Huye, ati “iyo twebwe ducunga umutekano, umutekano wa mbere ni uw’umuntu. Na none ikinyabiziga ni ikinyabiziga. N’ugiye kwambukira aho imodoka ikwiye guhagarara , akwiye kureba niba yanahagaze. Yubashye umunyamaguru. Yaba itabyubashye iba ikoze amakosa, ariko ntabwo ari ngombwa ko na we imuhitana. Yahagarara igahita.”

Na none ati “abatwara ibinyabiziga rero na bo, umutekano bakwiye kuwurinda nk’uwabo, kuko ari uwabo, ari n’uw’Abanyarwanda bose urakenewe.”

Uku gusibura inzira z’abanyamaguru mu muhanda uyu munsi byakozwe guhera ahitwa ku Mukoni usubira mu mujyi wa Butare. Mu byumweru bitatu bishize nabwo, igikorwa nk’iki cyari cyabereye rwagati mu mujii wa Butare.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes