Gicumbi – Hakozwe umuganda ufite agaciro ka Miliyoni zisaga ebyiri

m_Gicumbi – Hakozwe umuganda ufite agaciro ka Miliyoni zisaga ebyiri

Umuyobozi wungirije wa World Vision yifatanyije n’abaturage mu muganda

Mu gikorwa cy’umuganda rusanjye wakorewe mu murenge wa Nyankenke mu karere ka Gicumbi wabaye igisubizo k’umuhanda wari warangiritse bityo abaturage n’imodoka ntibabashe guca muri uwo muhanda, ukaba wakozwe neza ndetse ibikorwa byawo ubishyize mu gaciro k’amafaranga y’u rwanda usannga bihagaze asaga Miliyoni 2.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu Kagenzi Stanislas avuga ko icyo gikorwa cyo gukora umuganda ari igikorwa cyiza kandi ko byari biteye inkeke ku modoka zahanyuraga bitewe n’umuhanda mubi wacitsemo ibinogo ugasanga ntizibashije kuhanyura neza.

m_Gicumbi – Hakozwe umuganda ufite agaciro ka Miliyoni zisaga ebyiri1

Muhashya Aphrodis uhagarariye World Vision mu ntara y’Amajyaruguru yifatanyije n’abaturage mu muganda rusanjye

Avuga ko World vision ari umufatanyabikorwa mwiza kuko ariyo yateguye iki gikorwa cyo gutunganya uyu muhanda kubufatanye n’abaturage ndetse bikaba ari bimwe mu bifasha akarere kwesa imihigo.

Mukabutera Christine umukozi wa world vision uhagarariye umushinga wita kubuzima bw’ababyeyi n’abana avuga ko igikorwa cy’umuganda rusange wabaye tariki 29/6/2014 wateguwe ku nkunga y’umuryango wa World Vision nk’abafatanyabikorwa b’akarere ka Gicumbi.

m_Gicumbi – Hakozwe umuganda ufite agaciro ka Miliyoni zisaga ebyiri2

Abagore nabo bitabira umuganda

Asanga icyo gikorwa cyo gukora umuhanda ari igisubizo ku baturage bacaga muri uyu muhanda warubateye imbogamizi.

Zimwe mu mbogamizi uwo muhanda watezaga, harimo ko wabuzaga abaturage kugera kuri serivise bagomba, abaturage baje  kugaragariza abayobozi ko bafite ikibazo cy’uko uwo muhanda ubangamye mu migendere yawo nibwo hafashwe icyemezo cyo kuwukoramo umuganda.

Ngo bimwe mubibazo abaturage babagaragarije harimo ko ingobyi y’abarwayi itabashaga kuhaca igihe imvura yaguye, ijyanye umwurwayi warembye ku kigo nderabuzima cya Kigogo.

m_Gicumbi – Hakozwe umuganda ufite agaciro ka Miliyoni zisaga ebyiri3

Abakecuru bari barangije umuganda bari kuruhuka

Ikindi ngo kuhanyura itwaye nk’umubyeyi wabaga ugiye kubyara byabaga ari imbogamizi ikomeye cyane.

Nk’abafatanyabikorwa rero bakaba bafatanyije n’abaturage gukora uwo muganda.

Mukabutera Christine avuga ko iyi ari intango y’ibikorwa byo gufasha abaturage kuko ubu barateganya no kuzubaka ikindi kigo nderabuzima kizafasha abaturage kubona serivise z’ubuvuzi hafi yabo.

Abaturage nabo bari bitabiriye uyu muganda bavuga ko bishimiye iki gikorwa cyo gutunganya uwo muhanda kuko ugiye kubafasha imigenderanire n’imihahirane n’andi ma santere y’ubucuruzi kuko baburaga uburyo bwo kuhagenda kubinyabiziga kuko uwo muhanda wari ubateye inkeke.

Mukandama Dorocela avuga ko bibaha icyizere gikomeye kubona abayobozi bo mu nzego zose baza kubafasha igikorwa nk’iki cy’umuganda.

m_Gicumbi – Hakozwe umuganda ufite agaciro ka Miliyoni zisaga ebyiri4

Umuhanda bawunshyizemo itaka

Bibaha imbaraga zo kubona ko inzego zitandukanye hamwe n’umuryango wa world vision nk’abafatanya bikorwa babo babafasha kugera ku iterambere rirambye.

Ati “ kubona abayobozi bacu n’abantu nkabariya bitanga bakaza kwifatanya natwe n’ibintu by’ingirakamaro cyane.”

Asanga ibi bikorwa byose ari ibije gushakira ibisubizo abaturage no kubafasha kugira imibereho myiza.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes