Gatsibo: Abashaka ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga barasabwa kwirinda amashuri ya baringa

Gatsibo Abashaka ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga barasabwa kwirinda amashuri ya baringa

Amwe mu mategeko y’umuhanda yigishwa mu mashuli yabugenewe.

Nyuma y’uko mu turere twa Gatsibo na Nyagatare hagaragaye amashuri yigisha amategeko yo gutwara ibinyabiziga mu muhanda abeshya abaturage akabaka amafaranga yo gukora ibizamini kandi bidateganyijwe, umuvugizi w’ishami ry’umutekano wo mu muhanda muri polisi y’u Rwanda Supt Jean Marie Vianney Ndushabandi arasaba abaturage bashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga kwirinda amashuri ya baringa.

N’ubwo polisi y’u Rwanda yemeza ko yegereje abaturage uburyo bwo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga, aho ngo biga kandi bakabasha gukora ibizamini byabugenewe muri buri karere k’u Rwanda, ngo haracyari imbogamizi z’uko hari bamwe mu baturage bakingura amashuri yigisha amategeko yo mu muhanda mu gihe aba atabifitiye ibyangombwa bigenwa n’amategeko.

Abaturage batanga ingero ko nko mu murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo ngo hari ishuri ryitwa Urumuri rwikizere driving school ryababwiye ko ribigisha gutwara ibinyabiziga rinabaka amafaranga yo gukora ibizamini ariko barategereza amaso ahera mu kirere.

Naho uwitwa Barigira patrice utuye mu karere ka Nyagatare avuga ko yigaga mu ishuri rya United driving school rikorera mu karere ka Nyagatare we na bagenzi bagera ku 117 bakaza kwakwa amafaranga ibihumbi 15 muri Mutarama uyu mwaka babwirwa ko ikizamini kiza mu kwezi kumwe ariko ngo barategereje baraheba.

Umuvugizi w’ishami ry’umutekano wo mu muhanda muri polisi y’u Rwanda akaba agira abaturage inama ko mu gihe bifuza ibyemezo bajya bitonda bagashishoza bakamenya amashuri yujuje ibisabwa cyangwa bakabaza inzego za polisi y’u Rwanda zibegereye.

Supt Jean Marie Vianney Ndushabandi yagize ati “Duhora dushishikariza abaturage kubaza amakuru ya nyayo bakiga mu mashuri yemewe n’amategeko, ariko kugeza na nubu turacyakira ibibazo by’abaturage bitwereka ko bataba bumviye inama tubagira. Abenshi baza batugana bavuga ko bishyuye amafaranga mu mashuri yabo, ariko bagategereza ibizamini bakabiheba. Iyo tubabajije amashuri bigiyemo dusanga ntazwi”.

Amashuri yamaze kumenyekana agiye gukurikiranwa, abayakuriye bazabiryozwe imbere y’amategeko ndetse ngo polisi irateganya no gukora igenzura n’ikigo ngenzura mikorere y’imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA ngo bafatanye gukosora no gukumira ibyo bibazo.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes