Abamotari b’i Rusizi baranengwa gutanga serivisi mbi

Bamwe mu bagenzi bakoresha moto mu mujyi wa Rusizi baravuga ko babangamiwe na bamwe mu bamotari bitwara nabi igihe babonye umugenzi bagasa n’abamurwanira, bigateza igitutu n’ubwoba ku mugenzi kuko baba basa n’abamurwaniraho.

bamwe mu bagenzi barinubira ko aba bamotari babaha serivisi mbi

bamwe mu bagenzi barinubira ko aba bamotari babaha serivisi mbi

 

Bamwe muri aba bagenzi bakoresha moto mu ngendo zabo hirya no hino mu mujyi wa Rusizi bavuga ko iyi myitwarire igaragara ku bamotari benshi aho i Rusizi, hakaba n’ubwo babyiganira ku muntu uba yigendera atateganyije kugenda na moto.

 

Abagenzi bakoresha moto baravuga kandi ko hari indi ngeso mbi irangwa mu bamotari benshi batwara umugenzi batarebye ko bafite amavuta ya lisansi mu binyabiziga byabo, abenshi ngo bagera mu mayira yak ure ayo mavuta akabashiriraho, bagakerereza abagenzi cyangwa bakabasiga mu mayira batabashyikije aho bajyaga kandi batakinashoboye kubona abandi babatwara.

 

Hagenimana John uyobora COTEMORU, imwe mu makoperative y’abamotari akorera aho Rusizi avuga ko abo bashirirwa na lisansi bagakerereza abo batwaye kimwe n’abenda kugonganira ku mugenzi bamutanguranwa, ngo icyo koperative yafasha umugenzi ahuye na byo ni uko yaba yabibamenyesheje.

 

Ngo asabwa gufata inimero iranga ikinyabiziga bita plaque, akabimenyesha koperative uwo mumotari abarizwamo, bityo uwabikoze akabihanirwa.

 

Imiterere y’umujyi wa Rusizi ituma abawugenda benshi bitabaza moto mu ngendo zikorwa muri uyu mujyi kuko ahenshi hari imisozi kandi imihanda ikoze ku buryo nta modoka zitwara abagenzi ziboneka mu duce twose.

 

I Rusizi hakorera amakoperative y’abatwara abagenzi kuri moto atandatu ya SANITARACO, KOBIKO, MUSTAKO, COMOGIRU, COMORU na COTEMORU. Aba nibo bafasha abagenzi kugera aho bashaka mu mujyi wa Rusizi, ni nabo ariko bamwe mu bagenzi bikoma ko babaha serivisi ku buryo butabanogeye.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes