Abagenda Musanze bishimiye guca ukubiri n’ivumbi n’icyondo hafi ya gare

Umuhanda ugana muri Gare ya Musanze warakozwe uba nyabagendwa

Umuhanda ugana muri Gare ya Musanze warakozwe uba nyabagendwa 

Nyuma y’uko umuhanda ugana muri gare ya Musanze ukozwe ugashyiramo kaburimbo, abawukoresha barishimira ko basigaye bagenda ahatarangwa ibyondo cyangwa ivumbi, bagashima cyane ko bagenda baberewe.

 

Aho i Musanze ngo mu gihe cy’imvura abagenzi bagiraga ikibazo cy’ibyondo n’ibiziba byabaga byuzuye uwo muhanda, naho mu gihe cy’izuba bagahindanywa n’ivumbi ryinshi ryahahoraga. Umwe mu bagenzi agira ati “Mbere byabaga ari ivumbi n’ibyondo bisimburana. Buri gihe byabaga ari bibi kunyura iyi nzira kandi nta yandi mahitamo twagiraga kuko niyo yonyine yatugezaga kuri gare, aho dutegera izitujyana ahandi. Ubu ariko n’iyo umuntu avuye mu rugo ahanaguye agakweto ke agenda adafite impungenge.”

 

Umuhanda ubu ugana aho kuri gare washyizwemo kaburimbo kandi ufite ubusitani bwiza bw’indabo n’amatara  abonesha mu ijoro. Ni umuhanda ufite uburebure bwa metero 700, bavuga ko wakozwe utwaye miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko byatangajwe n’umwe mu bakozi ba ACOREBA, ikigo cyakoze uwo muhanda.

 

Umuyobozi w’umurenge wa Muhoza nawe yishimiye ko uwo muhanda wakozwe, avuga ko uwo muhanda watangaga isura mbi ku mujyi wa Musanze, ndetse ukaba waranateraga impungenge kuko nta matara wagiraga. Ibi ngo byateraga ab’ingeso mbi n’abanyarugomo kwitwikira uwo mwijima n’umuhanda mubi, hakaba ubwo biba abagenzi bahanyuraga bumaze kwira.

Aba barimo gukora imirimo
Aba barimo gukora imirimo ya nyuma yo ku nkengero z’uyu muhanda

Abishimiye uyu muhanda watangiye gukorwa muri Werurwe 2014 si abagenzi gusa kuko n’abaturage bo mu karere ka Musanze bishimira ko bawubonyeho akazi, bityo binjiza ifaranga. Abatangiranye n’imirimo yo kuwusana bemeza ko bamaze kuhakorera amafaranga agera ku bihumbi 200 y’u Rwanda yabafashije kwicyenura.

 

Abatuye n’abagenda Musanze ariko barashima ahakozwe banasaba ko n’indi mihanda yo mu bindi bice bya Musanze yangiritse yakorwa, ndetse minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda aherutse gutangaza ko mu ngengo y’imari y’umwaka 2014/2015 iyo mihanda izasanwa.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes