KUTAGIRA INZIRA IJYA MU MUDUGUDU WABO BIBATERA UBUKENE

KUTAGIRA INZIRA IJYA MU MUDUGUDU WABO BIBATERA UBUKENE

Kutagira ikiraro bibabuza guhahirana n’abandi.

Mu gihe abaturage b’umudugudu w’Umusaraba akagali ka Gakoma umurenge wa Mimuli bavuga ko kutagira ikiraro kibahuza n’umudugudu wa Bibare bibatera ubukene rimwe na rimwe abagerageje guca hejuru y’ibiti bishyiriyeho bakagwa mu mugezi w’umuvumba, ubuyobozi bw’uyu murenge bwo buvuga ko hari gahunda yo kubaka iki kiraro ariko nanone bukanatanga inama zo guca hejuru y’ibi biti hakiri kare kandi batasinze.

Kujya muri uyu mudugudu w’Umusaraba n’imodoka uturutse ku murenge cyangwa muri Centre ya Mimuli ubanza kuzenguruka mu kagali ka Mahoro. Ni hafi ibirometero 10. Nyamara unyuze mu mudugudu wa Bibare ntiwagenda ibirometero bigera kuri 5. Umuhoza Emmanuel ni umuhinzi w’ibigori, Avuga ko kutagira ikiraro bituma umusaruro wabo ugurwa kuri macye kubera ko imodoka zibageraho zibanje kuzenguruka. Agira ati “ Imodoka kuza hano biragorana kuko n’ihageze bagabanya ku giciro gisanzwe bakaduha macye ugereranije n’ahandi. Niba ibigori ahandi ari 200 twe batugurira ku 180 kubera kuzenguruka baza hano”

Kubera ko umusaruro wabo ugurwa kuri macye ngo bibatera ubukene. Bariyanga Jean Claude avuga ko kutagira ikiraro byabateye ubukene kandi bahera no mu bwigunge dore ko ngo n’abayobozi babageraho bigoranye.

Kubera gushaka inzira ya bugufi abaturage bafashe ibiti babishyira hejuru y’umugezi w’umuvumba utandukanya umudugudu w’Umusaraba n’uwa Bibare.  Mu gihe kitari icy’imvura ngo uretse abantu na moto zishobora kunyuraho. Habineza Jean de Dieu bita Gafotozi avuga ko hari igihe ibiti bitwarwa n’amazi abantu bakagwa mu mugezi. Ngo mu gihe cy’imvura umuhanda urasaya, abantu baka genda n’amaguru bakandagira ku biti bikabatwara cyangwa bakanyerera bakagwa mu mugezi.

Kubwa Ruboneka Syliva, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mimuli. Nawe yemera ko kuba nta kiraro gihari cyakoroshya ubuhahirane n’abandi baturage bituma batabasha kwiteza imbere byihuse. Gusa ngo hakozwe ubuvugizi ku buryo bishobotse hakubakwa ikiraro cyakoreshwa igihe kinini. Ariko ngo mu gihe bitari byakorwa bagiye gushaka uburyo hakubakwa ikiraro ku buryo bw’agateganyo ariko nanone agasaba abaturage kujya bataha kare kandi batasomye ku nzoga kuko byafasha mu kubungabunga ubuzima bwabo.

Abaturage bo mu mudugudu w’Umusaraba batunzwe cyane n’ubuhinzi bw’ibigori dore ko harimo amakoperative 2 y’abahinzi babyo. Ingorane bagira ikaba ari ukugeza umusaruro wabo ku isoko kubera kutagira ikiraro hafi yabo. Akenshi ngo amasoko barema ni ayo hakurya y’umugezi w’umuvumba cyane irya Mimuli.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes