Karongi: Kuba abaturage bemera ko mu masambu yabo hacishwa imihanda ngo bigaragaza ko bashyigikiye iterambere

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi busanga kuba abaturage bo mu Murenge wa Murundi bemera gutanga ubutaka bwabo ku bushake ngo bucishwemo ibikorwaremezo ari ikimenyetso cy’uko bashyigikiye iterambera kandi bakaba baranamaze kumva ibyiza byo gutura ku mudugudu.

m_Kuba abaturage bemera ko mu masambu yabo hacishwa imihanda ngo bigaragaza ko bashyigikiye iterambere

Muri gahunda yo gutuza abaturage ku midugudu, Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bukaba bubanza gutegura aho buzabatuza, hakagera ibikorwaremezo nk’amazi n’imihanda. Iyo abaturage bamaze kuhagera bagakurikizaho kubaha umuriro w’amashanyarazi. Mu Murenge wa Mubuga ubu harimo gutegurwa imidugudu (sites) enye bazimuriramo abaturage batuye ku buryo butatanye.

Turi kuri site ya Mwunguzi, imwe muri izo site zirimo gutegurirwa gutuzama abaturage bataragera mu midugudu, Umukozi  ushinzwe ubuhinzi, iterambere n’imiturire mu Murenge wa Murundi, Nshimiyimana Jean Baptiste, akaba yavuze ko  abaturage nta kibazo na kimwe bagira iyo bacishije umuhanda mu masambu yabo. Cyakora ngo iyo hari nk’ibikorwa byari biri kuri ubwo butaka bibaye ngombwa ko bangiza, icyo gihe umuturage arabarirwa agahabwa indishyi y’ibyangijwe. Yagize ati “Abaturage bagenda babyumva nta kibazo keretse iyo hari icyangijwe.”

Abo baturage kandi ngo banumvise amategeko y’imiturire aho ngo bubahiziza metero zisabwa hagati y’inzu n’umuhanda. Ikibanza cy’umuturage ngo kikaba kigomba guhera kuri metero eshashatu uvuye ku muhanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Ubukungu, Hakizimana Sébastien yasabye ubuyobozi bw’umurenge gutera ibiti muri izo metero eshashatu kugira ngo bafashe abaturage kutarenga izo mbago ziteganyijwe. Hakizimana Sébastien akaba avuga ko bishimishije kubona ukuntu abaturage bo muri ako gace bumva akamaro k’ibikorwaremezo. Yagize ati “Kubona umuturage yemera ko mu isambu ye haca umuhanda nta kiguzi ni ibintu byiza cyane.” Akomeza avuga ko ari ikimenyetso cyiza ko abo baturage bifuza kandi bashyigikiye iterambere.

Mu gihe aharimo gutegurwa iyo site y’umudugudu ari mu masambu y’abaturage, Ubuyobozi bw’Umurengi wa Murundi buvuga ko nta gihombo ba nyir’amasambu babigiriramo kuko ngo babanza guha agaciro ayo masambu noneho abandi bakaza babagurira cyangwa se bakabaha ingurane ku bundi butaka. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Ngendambizi Gédeon, agira ati “Niba metero kare yaguraga amafaranga nka mirongo itanu, iyo umaze guha agaciro isambu ye na we abibonamo inyungu.” Uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge akavuga ko n’ibikorwaremezo ubwabyo biba bigiye muri iyo sambu bituma igiciro cy’ibibanza kiyongera.

Muri iyi site ya Mwunguzi ngo ikaba yarakaswemo ibibanza bigera ku ijana bazatuzamo abaturage bo mu Mudugudu wa Mwunguzi mu Kagari ka Kamina. Kubera ko ari bwo bakirimo kuremamo imihanda mishya no kuhageza imiyoboro y’amazi, ubwo twahageraga bakaba batari bakarangije kugenza ibiciro by’ikibanza muri uwo mudugudu.

Bamwe mu baturage twaganiriye bo bakaba bavuga ko koko bishimiye ibikorwa by’iterambere cyakora ariko bakagira impungenge z’ubushobozi bwo kubabaka. Umwe muri bo yagize ati “Ni gahunda za Leta kandi koko biragaragara ko bashaka kuduteza imbere ariko bakwiye kwibuka ko ubushobozi bwo kubaka mu giturage nk’iki ari buke.” Umunyamabanga Nshingwabikorwa ka Kamina, Uwimana Gérard, na we yemeranywa n’aba baturage ko ubushobozi bushobora kuba inzitizi ku myubakire. Yagize ati “Abaturage barabyumva ariko ubushobozi bwabo ntibungana. Tugenda tubakangurira kubaka duhereye kubafite ubushobozi.”

Kugira ngo borohereze abaturage mu gushaka uburyo bwo kubaka,Uwimana Gérard, avuga ko abaturage bazubaka bakurikije ubushobozi bwabo. Kubera izo mpamvu hakaba nta gihe giteganyijwe abafite ibibanza muri iyi site n’abashaka kubihagura bagomba kuba batangiriyeho kubyubaka. Muri site enye zo mu Murenge wa Murundi zigomba gutuzwaho abaturage mu midugudu, mu  Kagari ka Kamina konyine hakaba harimo ebyiri ari zo Mwunguzi na Kamyina.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes