Gashenyi: Babonye ikiraro kibamara impungenge, kikanoroshya ubuhahirane

m_Babonye ikiraro kibamara impungenge, kikanoroshya ubuhahirane

abaturage batuye  akagari ka Rutenderi mu Murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke bemeza ko nta mpungenge bazongera gutwerwa no kwambuka umugezi wa Base mugihe bavuye cyangwa bagiye ku isoko kuko ikiraro babonye ari nta macyemwa.

 m_Babonye ikiraro kibamara impungenge, kikanoroshya ubuhahirane1

Ibi babivuze nyuma y’aho baboneye ikiraro bambukiraho gitandukanye nicyo ubusanzwe bakoreshaga kuko uretse kuba gitereye hejuru y’umugezi bemeza ko gikoze kuburyo bunoze kandi burambye, bakabona ko ntawuzongera kwanga kujya kurema isoko atinya gutwarwa n’amazi y’umugezi wa Base mugihe wuzuye.

 m_Babonye ikiraro kibamara impungenge, kikanoroshya ubuhahirane2

Alfonsine Mukankomeje wo mu Kagari ka Gihinga ni umukecuru w’imyaka 67 y’amavuko avuga ko mbere y’uko bakorerwa ikiraro bise icya kijyambere banyuraga kucy’amafuti cya giturage gikoze mu biti gusa.

Ati “mbere twanyuraga ku kiraro cya giturage cy’amafuti cyari gihari kuburyo abana bacu bagwaga mu mazi mugihe cy’imvura natwe tugakukuza tutabishoboye  none ntako mutatugiriye pe”

Andrew Ngarukiye wo mu Kagari ka Rutenderi mu Murenge wa Gashenyi avuga ko nubwo mbere nabwo bambukaga ariko ngo bambukiraga ku kiraro kidakoze kijyambere kuburyo byasaga nko kwiyahura.

Ati “ntabwo aho twambukiraga mbere hari hakoze kijyambere, twagendaga ari nko kwiyahura kuburyo abantu b’abasaza cyangwa abakecuru batakinyuragaho kubera kugira ubwoba bwacyo”

Ngarukiye akomeza avuga ko nubwo ntawari wagahitanwe n’umugezi wa Base avuye ku kiraro bakoreshaga mbere ngo benshi bagwagamo nubwo kubw’amahirwe ntawigeze ahitanwa n’amazi y’uyu mugezi.

Umukozi ushinzwe ibikorwaremezo mu Karere ka Gakenke Michel Ntawiniga avuga ko iki kiraro cyubatswe kubufatanye bw’akarere, abaturage hamwe na sosiyete y’Abanyamerika yitwa Bridge to Prosperity kugirango abaturage batuye mu Kagari ka Rutenderi bajye babasha kugera kuri serivise ziri hakurya y’umugezi wa Base.

Ati “ iki kiraro cyubatswe kugirango abaturage bari hakurya y’umugezi bajye bagera kuri serivise ziri hakuno yawo biboroheye kubera ko akenshi wasangaga mu gihe cy’imvura uyu mugezi wuzuye kuburyo washoboraga gutwara abantu benshi”.

Ntawiniga akomeza avuga ko kiriya kiraro mururimi rw’icyongereza cyitwa Suspended Bridge kikaba gifite ubushobozi bwo kunyuraho abantu ndetse n’ibinyabiziga byoroheje birimo amagare hamwe na za moto.

Mu rwego rwo gukomeza kworohereza abatuye akarere ka Gakenke kwambuka imigezi iyi gahunda ntizagarukira gusa mu Kagari ka Rutenderi kuko ibikorwa nkibi byatangiye no mu kagari ka Taba naho ni mu murenge wa Gashenyi nyuma kandi bikazakomereza no muyindi mirenge igize aka karere.

Ikiraro cyubatswe cyuzuye mu gihe cy’ukwezi gitwaye amafaranga angana na Miliyoni 16, izirenga 9 zikaba zaratanzwe na Bridge to Prosperity mu gihe asaga miliyoni 5 asigaye ari umusanzu watanzwe n’abaturage.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes