Rusizi: Abatuye, abagenda n’abakorera mu mujyi wa Rusizi bakomeje guterwa inkeke n’ibinogo byuzuye umuhanda wambukiranya uwo mujyi.

Rusizi  Abatuye, abagenda n’abakorera mu mujyi wa Rusizi bakomeje guterwa inkeke n’ibinogo byuzuye umuhanda wambukiranya uwo mujyi

Iyangirika  ry’umuhanda ureshya  na 2km, kuva aho bita kuri kobil kugera aho bita kwa Pendeza mu mujyi wa Rusizi rihangayikishije abawutuye, abagenda n’abakorera imirimo yabo buri munsi muri uyu mujyi wa Rusizi kuko ari abatwara abagenzi kuri za moto, bazwi ku izina ry’Abamotari, ari abahakorera imirimo isaba ko bakoresha imodoka, abacuruzi banyuranye bahakorera   tutibagiwe n’abanyamaguru basanzwe baba bawuzamo  cyangwa bawuvamo baje cyangwa bavuye guhaha cyangwa gutembera mu mujyi bose intero kuri uyu  muhanda ni imwe ni uko ibinogo biwuzuyemo bibahangayikishije kandi bishobora guteza impanuka umwanya uwo ari wo wose, dore ko kubera ubuto  bwawo mu murambararo usanga nta n’ahantu hagaragara hahariwe abanyamaguru ku buryo uhanyura n’amaguru wese aba akenshi afite ikibazo cy’uko igihe imodoka  cyangwa moto bigiye gukatira ikinogo runaka gihari byamugonga akahasiga ubuzima mu buryo  butunguranye.

      Mu gushaka kumenya neza iby’icyo kibazo cy’uwo muhanda n’ingorane ushobora guteza, twaganiriye n’abantu b’ingeri zinyuranye, dore ko  buri munsi haba hari urujya n’uruza rw’abantu ari na ko n’ubwoba bw’impanuka uwo muhanda wateza buba ari bwose cyane cyane ku bagenzi baba bawujemo batawumenyereye.

Ntawiyahura Innocent utwara imodoka yo mu bwoko bwa Fusso, itwara imizigo iyivana ikanayijyana muri uwo mujyi wa Rusizi. Avuga ko ku modoka nk’izo zitwara imizigo uriya muhanda udashobora gutuma ziramba  kuko iyo imodoka yicetse muri ibyo binogo rasoro zayo  zicikagurika  ku buryo usanga bihangayikishije, amapine  na yo ngo ni ikibazo ku buryo nk’ipine rigura amafaranga 150,000-170,000 y’amanyarwanda ritamara igihe, mbese ugasanga imidoka yagombye kuramba itaramba kubera  uwo muhanda mubi kandi nta kundi babigenza ngo bace ahandi kuko aho ari ho bagomba guca byanze bikunze.

 Kuri ibi kandi hiyongera ho ko nk’imodoka nini cyane nk’amakamyo 2 adashobora kuwubisikaniramo kubera ko ari muto cyane, ukaba nta n’umwanya wihariye w’abanyamaguru ugira ugasanga bose babyiganira hafi y’ibyo binogo, bikaba ikibazo gikomeye cyane, Agasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi gukora ibishoboka byose uwo muhanda ugakorwa, dore ko n’impanuka uteza kubera ububi bwawo atari nke.

Bamwe mu bamotari bakorera muri uwo mujyi bibumbiye muri Koperative COMORU   na  bo bavuga ko icyo ari ikibazo gihangayikishije cyane  kuko na bo abenshi muri bo  ngo impanuka baba bashobora gukora umwanya ku mwanya aba atari nke bitewe n’ibinogo bakatira, igihe babikatiye bakaba bakubitanye n’imodoka na  yo ikatiye ibindi cyangwa umugenzi warangaye gato impanuka itateganywaga ikaba irabaye, ubwo hagakurikiraho kwangirika bikomeye kwa moto, gukomereka k’ugonzwe no kujya kumuvuza k’uwo mumotari, gukomereka  k’umumotari n’uwo ahetse tutaretse n’urupfu rushobora  kuhatunguranira.

 Uretse izo mpanuka za buri kanya baba bikanga, aba bamotari na bo bavuga ko bafite n’ikibazo cy’amapine yabo ahashirira kuko nk’ipine ryagombye kumara amezi 12 usanga rimara amezi 6 gusa ugasanga ayo bagacyuye arangirira mukugura amapine n’ibindi byuma biba byangirikiye muri ibyo bikuku, kandi ngo ipine rya moto rimwe rigura amafaranga 21,000 y’amanyarwanda.

Kubera ko n’ubusanzwe uyu muhanda nta nzira z’amazi ufite, usanga n’iyo imvura iguye  hari igihe yuzura mu mangazini y’abacuruzi nk’uko byigeze kugenda  mu myaka mike ishize ubwo imvura yangizaga ibitabarika mu mangazini y’abacuruzi bamwe ba Kamembe, bagatahira aho kandi bari bazindutse bizeye ko baje gucuruza.

 Ibyo byose biriyongeraho umwanda uba uwurimo mu gihe cy’imvura nyinshi, dore ko Rusizi itajya ikunda kubura imvura, ku buryo uyu mujyi wa Rusizi udashobora kugira isuku yifuzwa uyu muhanda ukimeze gutya.

      Ibyo binogo kandi mu mvura byuzura mo amazi ku buryo nk’uwiyambariye neza atashye ubukwe, atembera umujyi cyangwa yaje guhaha atizera gutaha asa neza  kubera ayo mazi imdoka zigenda zitera cyangwa abagenzi bagenda  bashibura akagwa kuri bagenzi babo abanduriza imyenda, ku buryo  abanyakamembe bavuga ko uyu atari umuhanda uberanye n’umujyi ukura ku muvuduko uyu mujyi wa Rusizi ukuramo.

 Urusaku rw’imodika zigenda zicekagura  zibisikana na rwo rutuma abanyamabanki n’ibindi bigo by’imari bikorera muri uyu mujyi na  bo bavugako bibabuza amahwemo, n’abakiriya babo, cyane abanyamahanga bakinubira uko kubura umutuzo  guterwa no kwicekagura kw’izo modoka na byo ugasanga ari ikibazo gikomeye cyane, tutibagiwe n’abagore batwite urwo rusaku ruba rutera ibibazo.

Ivumbi ryawo mu gihe cy’izuba na ryo riba riteye inkeke ku buryo wibaza niba ari mu mujyi ukize nk’uwa Rusizi bikakuyobera.

Icyo abo bose bahurizaho  ni uko Leta yafasha Akarere ka Rusizi uyu muhanda ugakorwa kuko usebya  ari aka karere ndetse n’abakagendamo bose, cyane cyane iyo bashatse nko kujya kwifata neza mu maresitora y’umjyi waho ivumbi rikabasanga yo cyangwa bakinjiranayo icyondo cyinshi  kandi bitwa ngo  bari mu mujyi.

Nyuma yo kumva ibyo izo mpande zose zivuga kuri uwo muhanda twegereye umukozi ushinzwe ibikorwa remezo ku rwego  rw’Akarere ka Rusizi, bwana  Nizeyimana Eddy Palatin adutangariza ko  abaturage b’Akarere ka Rusizi badakwiye kugira impungenge z’uriya muhanda kuko uri mu mihanda y’ibilometero 33 nyakubahwa perezida wa Repubulika y’uRwanda yemereye Akarere ka Rusizi  ku buryo bizagera mu mwaka 2017 yose yaramaze kubakwa n’inyigo yayo ikaba yarakozwe na company yitwa SCET Tunisie, Akarere ka Rusizi nk’umugenerwabikorwa  gafatanije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’imihanda(RTDA) yatanze iryo soko ry’iyo nyigo  bakaba barimo bayinonosora  ku buryo nibirangira isoko ryo kuyikora na ryo rizahita ritangwa igakorwa, bakaba  badakwiye kubigira ho impungnge cyane cyane ko imvugo ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ari yo ngiro.

Indi mihanda izakorwa muri iyo gahunda ni: Kadasomwa-Bureau Rusizi- Stade Rusizi-Buerau RSSB;Mururu-Tara; Aeroprt-Muhari- Kinzovu; Rusizi-Post office-Centre  de santé Rusizi- Gatandara; Munyove-Cyunyu; Voirie d’ex-province; Eveché- Muhari-EAR Diocèse de Cyangugu; contournement Marché de Rusizi yose hamwe ikazaba ari 9.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes