Rushashi: Abaturage barinubira uburyo abashoferi bigiza nkana bagatwara abagenzi barenze umubare wemewe

m_Abaturage barinubira uburyo abashoferi bigiza nkana bagatwara abagenzi barenze umubare wemewe

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Rushashi barinubira uburyo abashoferi batwara imodoka zitwara abagenzi zikorera muri uwo muhanda bigiza nkana bagatwara umubare urenze uwo bemerewe gutwara, gusa bakavuga ko bakabya cyane kuko badatinya kugeza umubare w’abagenzi 30 muri zino tagisi ntoya (Hiace) ubusanzwe yemerewe gutwara abagenzi 18.

Gusa ariko kandi ibi bakaba batabivugaho rumwe, kuko hari ababishyigikira bavuga ko bitewe n’uburyo umuhanda uturuka ahitwa kukirenge mu murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo werekeza Muhondo kugera I Ruli uteye bidakunze kuborohera kuhabona imodoka kuko izihakorera ari mbarwa.

Bamwe mubo twaganiriye bavuga ko gutendeka kugera kumubare w’abagenzi 30 bibangamira ubuzima bwabo kuko hari nabavuga ko  bakuramo uburwayi kuko batabasha guhumeka neza.

Costaziya Nyirandekwe utuye mu kagari ka Joma umurenge wa Rushashi avuga ko azi ko ubusanzwe tagisi yemerewe gutwara abantu 18 gusa ngo izikorera mubice by’iwabo zo ntizitinya kugeza umubare w’abagenzi mirongo itatu.

Ati “ Mperutse kuva I Kigali baza banyicaye hejuru abandi bunamye hejuru yanjye biza kungiraho ingaruka kuko namaze iminsi irenga icyumweru ndimo kubabara amatako”.

Gusa ariko Nyirandekwe yemeza ko iyi ngeso yo gutendeka abashoferi bayiga iyo bageze ahitwa ku Kirenge aho imodoka iba itangiye umuhanda w’ibitaka kuko ntabashinzwe umutekano w’umuhanda baba bari muruwo muhanda.

Egide Nsengimana wo mu kagari ka Razi mu murenge wa Rushashi nawe avuga ko abashoferi batwara abagenzi bakunze kwitwaza ko batasiga abagenzi kumuhanda kuburyo bashyiramo umubare bishakiye niyo wamubuza atakwemerera kuko imodoka ari iye.

Ati “ ku ntebe y’abantu bane tuza turi batanu ugashiraho n’abandi baba bahagaze gusa sinigeze nitaho kubara intebe zo muri tagisi ngo menye umubare batwara umuntu akubye yahita abimenya, n’ibintu bibaho kenshi namwe mubyishakiye mwazabibona’.

Uretse kuba Nsengimana na Nyirandekwe binubira uburyo batendekwa, hari n’abatubwiye ko mu gihe utagize impanuka ntacyo biba bitwaye kuko upfa kuba ugeze iyo werekezaga.

Agnes Niragire wo mu kagari ka Kagoma mu murenge wa Rushashi avuga ko muri uno muhanda batendeka koko, gusa ariko ngo imodoka itagize impanuka ntacyo biba bitwaye

Ati “ imodoka itagize impanuka nta mbogamizi zirimo kuko igukura kunzira ukagera iyo washakaga kugera, gusa habayeho impanuka iba ari mpanuka, kuko inaha nta modoka nyishi dufite kuburyo utegereza imodoka ukayibura”.

Umuvugizi wa Police ishami rifite umutekano wo mumuhanda munshingano zawo Supt JMV Ndushabandi avuga ko abatwara umubare urengeje uwemeye bitwaje ko ari mumuhanda w’igitaka,  ari amakosa kandi abagenzi bakwiye kubigiramo uruhare bifashisha nimero za telefone za police kumurongo utishyurwa 113  bakavuga purake y’imodoka hamwe naho yerekeje kugirango ifatwa maze haburizwemo ibyo bikorwa.

Supt Ndushabandi kandi akomeza avuga ko abagenzi badakwiye kujya bemera gutendekwa kuko iyo imodoka igize impanuka ikigo cy’ubwishingizi cyishingira wa mubare w’abemewe gusa abandi bakaja ku mutwe wa nyirikinyabiziga

Bikaba bikunze kugaragara ko rimwe na rimwe abatwara abagenzi bakorera mu mihanda y’ibitaka bakunze kugira umuco wo kudatwara umubare w’abagezi bemewe ahanini kuko baba bazi ko ntawe ushinzwe umutekano w’umuhanda baba bikanga kandi n’abagenzi ntawakwanga gutendekwa bitewe nuko imodoka zikorera muri iyi mihanda ziba ari nkeya.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes