Rubavu: Moto 24 zishobora gutezwa cyamunara kubera kubura banyirazo

Zimwe

Ubuyobozi bwa polisi mu ntara y’uburengerazuba butangaza ko Moto 24 zabuze ba nyirazo ngo bazitware zikaba zimaze igihe kitari gito kuri polisi zigiye gutezwa cyamunara.

Ubwo twavuganaga na ICP Gilbert Gumira taliki ya 29/5/2014 yatangaje ko izi moto zizatezwa cyamunara kubera ko zimaze igihe kitari gito kuri polisi zitegereje banyirazo ngo bazigombore bazitware bakabura, ubu zikaba zaramaze gukorerwa dosiye yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba ICP Gilbert Gumira avuga ko Moto zifatwa na polisi ari nyinshi bitewe n’amakosa ziba zifite ariko iyo nyirayo abonetse yandikirwa amafaranga yo kwishyura agasubirana moto, gusa ngo hari abatwara moto zitari izabo babona polisi bakazisiga nkuko hari moto zitagira ibyangombwa abazitwaye babona polisi bakazisiga Polisi ikazibika itegereje ko banyirazo bazaza kuzishaka.

Cyakora ngo mu karere ka Rubavu ho moto zimaze gukorerwa dosiye ni 24 mu gihe hari n’izindi ziri gufatwa kandi zidafite ibyangombwa, nka taliki ya 28/5/2014 hafashwe moto 50 mu gihe ibikorwa byo gufata moto zitujuje ibyangombwa bikomeje.

Nubwo polisi ivuga ko ifata moto zidafite ibyangombwa, abatwara moto bavuga ko abapolisi babigirizaho nkana bakabashakaho amakosa kugira ngo babandikire, bamwe mubamotari twaganiriye bavuga ko kuba izi moto zisaziye kuri polisi biterwa n’uburyo ziba zafashwe zigashakirwa amakosa menshi kuburyo aho kwishyura amande asabwa na polisi umuntu yagura inshya.

Uretse kuba hari moto zitujuje ibyangombwa hari n’izifatwa ziri mu makosa banyirazo bakazita bakiruka kuburyo basanga kujya kugombora moto bashakishwa ari ukwigemurira polisi bagahitamo kuziharekera.

Kimwe mubitera ibibazo n’uburyo zijyanwa kuri polisi zikahangirikira kugera aho zimereyemo ibyatsi izindi zikangizwa n’umugese mu gihe habaye kubahiriza amategeko zagombye kugurishwa zitarangirikira kuri polisi.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes