NYAGATARE: IKIRARO CYA KAZAZA NTIKIGENDWAHO N’IBINYABIZIGA

Kigomba

Mu gihe abaturage bakoresha ikiraro cya Kazaza mu guhahirana basaba ko cyasanwa dore ko nta kinyabiziga kinyuraho uretse abanyamaguru nabo batinyutse, ubuyobozi bw’umurenge wa Rwempasha iki kiraro kirimo buvuga ko bitarenga ukwezi kwa Gicurasi 2014 kidatangiye gusanwa kuko imirimo yabujijwe n’uko umugezi w’umuvumba wari wuzuye.

Iki kiraro gitandukanya utugali twa Kazaza na Gasinga twose tw’umurenge wa Rwempasha. Gikoreshwa n’abaturage b’imirenge ya Musheli na Rwempasha kimwe n’abagande ahanini barema isoko rya Rwimiyaga. Abaturage bavuga ko cyahagaritse imihahiranire yabo kuko nta kinyabiziga gishobora gucaho. Uwingabire Felix na Byamungu Samuel bavuga ko hari n’abanyamaguru batinya kunyura kuri iki kiraro kiri hejuru y’umugezi w’umuvumba bagasubira inyuma.

Aba baturage kandi bavuga ko baramutse basabwe umusanzu wo kugisana bawutanga batajuyaje. Byamungu Felix atuye mu murenge wa Musheli ariko akora akazi ko guhinga mu gishanga cy’umuceri kiri haruguru y’iki kiraro. Avuga ko nawe guhora yambukiranya iki kiraro kimeze nabi bimugora bityo asabwe inkunga yo kugisana yayitanga byihuse.

Mu kumara aba baturage impungenge ubuyobozi bw’umurenge wa Rwempasha bubizeza ko iki kiraro kiza gusanwa byihuse. Gakuru James umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwempasha avuga ko isoko ryo kugisana ryamaze gutangwa. Gusa ngo imbogamizi yabaye ni umwuzure wabaye bityo bituma rwiyemeza mirimo atabasha gutangirira igihe kuko cyari cyarengewe n’amazi kandi agomba kucyubaka ahereye hasi. Ibi byatumye ngo ategereza ko amazi abanza kugabanuka akabona uko atangira imirimo ye.

Kigomba kubakwa bahereye hasi kandi amazi aracyari menshi.

Kigomba kubakwa bahereye hasi kandi amazi aracyari menshi.

Iyangirika ry’iki kiraro ryatangiye mu ntangiriro za Mata umwaka wa 2013. Icyo gihe cyarafunzwe ndetse ku bufatanye n’abaturage na koperative y’aborozi bakusanyije amafaranga y’uRwanda ibihumbi 600 gisanwa by’agateganyo. Icyo gihe hashatswe imbaho zisimbuzwa izariho. Ibi byakozwe mu gihe  kitarenga ukwezi kuko hagati ya Gicurasi umwaka wa 2013 iki kiraro cyari nyabagendwa. Gusa kubera ko abaturage bifuzaga ko cyakorwa mu buryo burambye byasabye ko inyigo yacyo ishyirwa mu ngengo y’imari y’akarere ka Nyagatare. Ibi rero ngo byarakozwe kuko kigomba gukorwa mu ngengo y’imari irangirana na Kamena uyu mwaka.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes