Ngororero: Abaturage bamurikiwe ikiraro cy’abanyamaguru basezeranywa n’icy’imodoka ku mugezi wa Satinsyi

Muri Nzeri 2014, nibwo minisitiri w’”intebe w’u Rwanda Pierre Damien Habumuremyi yasuye abaturage bo mu mirenge ya Ngororero na Matyazo bakoreshaga ikiraro cyatwawe n’amazi maze akabizeza ikiraro cy’abanyamaguru cyagombaga kuboneka mu byumweru bitatu, naho ikiraro kinini kikuzura mu mezi 3 nyuma y’urwo ruzinduko.

Ubu kuri uyu wa 15 Gicurasi 2014, nyuma y’amezi agera ku 8, abaturage batashye ikiraro cy’abanyamaguru cyuzuye kikajya kibafasha kugenderana no guhahirana nkuko byahoze ndetse bikanabarinda ubwoba bwo gutwarwa n’uwo mugezi.

Nubwo igihe bari barizejwe cyarenze kandi bikaba bibateye ikibazo kubera ko ibikorwa by’ubucuruzi bushingiye ku bwikorezi byagabanutse, aba baturage bashimye ko bongeye kwizezwa ko n’ikiraro kinini kizubakwa kuko byashyizwe muri gahunda zihutirwa.

Ngororero: Abaturage bamurikiwe ikiraro cy’abanyamaguru basezeranywa n’icy’imodoka ku mugezi wa Satinsyi

Ubu ntibacyambuka babateruye cyangwa babaheste

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero asanga kubona icyo kiraro babyizeye kandi kikazabafasha guhuza akarere kabo n’utundi turere cyane cyane ku birebana no guhahirana nkuko bahoze mbere y’uko ikiraro cyahahoze gisenyuka.

Ababyungukiyemo cyane ni abana b’abanyeshuri bajya ku ishuri bambutse uwo mugezi hamwe n’abambutswaga babahetse ku mugongo bakishyura amafaranga.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes