Imihanda yo mu Mujyi wa Musanze izakorwa mu ngengo y’imari itaha

Imihanda yo mu Mujyi wa Musanze  izakorwa mu ngengo y’imari itaha

Imihanda ya kaburimbo  ihuza ibice bitandukanye by’Umujyi wa Musanze  yangiritse kubera ko imaze igihe kinini idasanwa  izakorwa  mu ngengo y’imari itaha nk’uko Minisitiri w’Ubutegetsi w’Igihugu yabyijeje Abanyamusanze.

Nyuma yo gutambagizwa iyo mihanda, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu  yijeje Abanyamusanze ko amafaranga yo kuyikora Perezida wa Repubulika yamutumye ko azatangwa ku ngengo y’imari itaha kugira ngo ikorwe.  Yagize ati: “ Murabizi ko Perezida wacu imvugo ari yo ngiro.”

Perezida  Paul Kagame  yemereye Abanyamusanze ko iyo mihanda  izakorwa ubwo aheruka  gusura ako karere  bakamugeza icyo kibazo cy’imihanda yo mu mujyi itameze neza.

Imihanda yo mu Mujyi wa Musanze ni kaburimbo hafi ya yose  ariko kubera kwangirika hamwe na hamwe kaburimbo yashizeho,  ahandi n’ibinogo rimwe na rimwe bitera impanuka, abashoferi babikwepa.

Icyakora, imirimo yo gukora umuhanda ugana muri Gare ya Musanze  n’isoko  yaratangiye kandi igeze kure,  ukaba uzoroshya urujya n’uruza rw’abagenzi n’ibinyabiziga kuko mu bihe by’izuba ivumbi ryamereraga nabi abacuruzi n’abagenzi naho mu mvura hakaba hari  icyondo cyinshi.

Abashoferi  cyane cyane abamotari  batubwiye ko badakora neza ngo bagire icyo bajyana mu rugo  biturutse kuri iyo  mihanda itameze neza,  ngo ibinyabiziga byabo bipfa buri munsi bagahora muri garaji.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes