Gatsibo: Abahoze ari abanyamuryango ba SYTRAMORWA barishimira ko bavanywe mu bwigunjye

Abanyamuryango ba koperative COMORU bishimira imyanzuro yafashwe

Abanyamuryango ba koperative COMORU bishimira imyanzuro yafashwe

Mu gihe abamotari bahoze muri Kampani SYTRAMORWA bakaza gushinga Koperative COMORU bari bamaze iminsi barabujijwe amahwemo n’amahahiro n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugarama, bababuza gupakirira abagenzi aho bari basanzwe bahagarara, ubu barashimira byimazeyo uruhare rw’inzego z’ubuyobozi zabafashije gukemura icyo kibazo.

Iki kibazo cy’ingutu cyakemutse kuri uyu wa kabiri taliki ya 20 Gicurasi 2014, mu biganiro byahuje ubuyobozi bwa SYTRAMORWA mu ntara y’iburasirazuba, ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo, n’ubuyobizi bw’umurenge wa Rugarama ndetse na polisi ikorera muri ako Karere.

Mu myanzuro yafashwe, abamotari bibumbiye muri COMORU bahoze muri Koperartive SYTRAMORWA, bemerewe kujya bakorera aho bifuza ariko bakubahiriza amategeko agenga umwuga wabo wo gutwara abagenzi.

Perezida wa SYTRAMORWA mu ntara y’iburasirazuba, Rwabarinda Aloys wari uhagarariye abamotari muri ibi biganiro, yavuze ko bishimiye byimazeyo umwanzuro w’inama ndetse bakaba bijeje ubuyobozi ko bazarushaho kunoza serivisi bari basanzwe batanga.

Yagize ati:” Iki cyemezo cyiza kizatuma turushaho kwiteza imbere mu kazi kacu ka buri munsi, ndetse tunatanga umusanzu wo kubaka igihugu cyacu”.

Ku byerekeye umutekano mucye ndetse n’ubushyamirane hagati y’amakoperative y’abamotari akorera muri Gatsibo, Rwabarinda yavuze ko bakoranye inama hagati bumvikana kuzajya bakorana mu bwumvikane n’ubwuzuzanye.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes