Rusizi: Ubwato umukuru w’igihugu yahaye abanyenkombo bwakiriwe muburyo bwa burundu

Ubwato umukuru w’igihugu yahaye abanyenkombo bwakiriwe muburyo bwa burundu

Akarere ka Rusizi kashyikirijwe kumugaragaro ubwato umukuru w’igihugu nyakubahwa Paul Kagame yahaye abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu rwego rwo kubakura mubwigunge boroherezwa ingendo, ubu bwato bushyikirijwe akarere ka Rusizi nyuma y’ibibazo byinshi bwagiye bugira bigatuma budakora neza, birimo kuba bwarashinzwemo Moteri  itari iyabwo ari nayo mpamvu uwatsindiye isoko yo kubukora yasabwe kubanza gushaka moteri yari ikubiye mumasezerano bukabona gushyikirizwa abaturage nyuma yigeragezwa kumikorere yabwo.

Nyuma y’iminsi itari mike ubwo bwato  umukuru w’igihugu yemereye abaturage bo mu murenge wa Nkombo butangiye gukora bwatangiye kugira ibibazo byo gupfa bitewe na Moteri yari yashyizwemo itari iyabwo ibyo byatumye bukomeza kugira ibibazo by’imikorere idahwitse birimo gutinda mu nzira byatumaga n’abagenzi babukoresha babwinubira, gucunga  nabi umutungo ubu bwato bwinjizaga n’ibindi , inzego zari zishinzwe gukurikiranira hafi ubu bwato  zirimo Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi bw’abantu n’Ibintu ONATRACOM, babaye maso babasha kubona ibyo bibazo hakiri kare ari nayo mpamvu basabye Ugirasebuje Remy wari watsindiye isoko ryo kubukora gushaka moteri yumvikanywe mu masezerano kugirango ububwato bukore neza.

kuri uyu wa gatatu tariki ya 02/04/2014, nibwo Ugirasebuje Remy rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kubukora yashyikirije akarere ka Rusizi ubwo bwato nyuma yo gukosora moteri yari yarumvikanyweho mu masezerano.

Majoro Murasanyi Jean Bosco, umuyobozi wa ONATRACOM by’agateganyo avuga ko bashyikirije akarere ka Rusizi ubu bwato nyuma yo kureba ko ibibazo ububwato bwari bufite byakosowe aho avuga ko ngo mu gihe cy’amezi 2 bwari bumaze bukorera kuri iyo moteri ikubiye mu masezerano ngo basanze nta kindi kibazo bufite bituma babushyikiriza akarere.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bayihiki Basile avuga ko ubu bwato bugiye kunganira Leta mu guteza imbere abaturage b’umurenge wa Nkombo dore ko ari nayo mpamvu umukuru w’igihugu yabubahaye.

Nyandwi Theophile, perezida wa jyanama y’umurenge wa Nkombo avuga ko ubu bwato babuhawe na perezida w’igihugu nyakubahwa Paul Kagame mu rwego rwo kubakura mubwigunge bari barimo akaba ari muri urwo rwego mu musaruro bumaze gutanga ngo bagiye kuwuguramo andi mato 3 mato azajya abafasha guhahirana n’indi mirenge.

 Nyandwi kandi avuga ko kuba amakosa yari yarakorewe ubu bwato yarakosowe ngo byabafashije cyane kuko ngo urugendo rwakorage kuva Irusizi bujya IRubavu ngo rwagabanutse kuko ngo mbere bwaritondaga bukagenda gcye cyane kubera Moteri yari yarashyizwemo itarabwemereraga kwihuta ariko ngo ubu burihuta neza.

ubu bwato bwatwaye akayabo ka miiyoni 180 z’amafaranga y’URwanda, mu gihe cy’umwaka umwe gusa bukaba bumaze kwinjiza miriyoni zisaga 20. Umukuru w’igihugu akaba yarabwemereye aba baturage mu mwaka wa 2010.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes