Nyabihu: Nk’uko umuntu wese yita ku kintu cye cy’agaciro Imihanda ikwiye kubungwabungwa na bose

Nyuma y’iminsi 2 yari amaze asuzuma uko imihanda yakozwe,uburyo ibungabunzwe ndetse n’ibibazo bigiye birimo ,Minisitiri wa Leta  ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’ibikorwa remezo Nzahabwanimana Alexis yavuze ko muri rusange mu karere ka Nyabihu imihanda imeze neza ariko agaruka ku mihanda ibiri igaragaramo ibibazo bikomeye bigomba gukemurwa vuba.

N’ubwo yatangarije ubuyobozi ko n’indi mihanda itarimo ibibazo igomba kwitabwaho umunsi ku munsi kugira ngo bitazazamo,yagarutse ku muhanda Mukamira-Ngororero witse ugacika mu gace ka Jomba ko mu karere ka Nyabihu, ukangirika nta gihe kinini uramara.

Yavuze ko uhereye mu mwaka wa 2012 iki kibazo cyari gihari,ari nayo mpamvu yasabye ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi n’imihanda RTDA,ko ibibazo biri mu muhanda Mukamira-Ngororero kimwe n’umuhanda wa Nyakinama –Vunga wagombaga kuba wararangiye mu kwezi kwa Werurwe  ariko ukaza kudindizwa na rwiyemezamirimo, byakurikiranwa mu maguru mashya bigakemurwa mu gihe cya vuba.

Yongeyeho ko imihanda ari ibikorwa remezo by’ingenzi kandi by’ibanze bishingiraho ibindi ari nayo mpamvu ikwiye kwitabwaho,avuga ko yaba utwara umusaruro,ushaka kujyana ibyuma runaka ahantu ngo bigire akamaro bimara n’ibindi byinshi byose biba bikeneye ko haba umuhanda ngo bigereyo.

m_Nk’uko umuntu wese yita ku kintu cye cy’agaciro Imihanda ikwiye kubungwabungwa na bose

Abayobozi batandukanye uhereye ku bayobora imirenge,akarere n’Intara y’Iburengerazuba basabwe kwita ku mihanda iboneka mu duce bayobora,buri wese akabigira ibye nk’uko yita ku kintu cye cy’agaciro

Uretse ibyo kandi yanatagarije ubuyobozi bw’intara,ubw’akarere n’imirenge ko imihanda ari ibikorwa remezo bitwara amafaranga menshi cyane igihugu. Akaba ariyo mpamvu nk’uko umuntu yita ku kintu cye cy’agaciro ari nako n’imihanda ikwiye kwitabwaho bityo akabazo akari ko kose, kaba gato ,kaba kanini kaboneka ku muhanda runaka,kakaba kahita gakemurwa byihuse.

Bitewe n’uko hari amafaranga aba agenewe uturere ngo duhe abaturage bagende batunganya inkengero z’imihanda,banasukure ku mihanda ya kaburimbo ibegereye,ngo tumwe mu turere ntitwitabira gukoresha aya mafaranga ngo dutunganye iyi mihanda,akaba yatunenze cyane. Yashimiye uturere nka Musanze,Burera,Nyabihu n’utundi tubyitabira kuko usanga imihanda yatwo inabigaragaza ugereranije n’indi.

Ku kibazo cy’umuhanda Mukamira Ngororero witse ugacika ndetse hakazamo n’inkangu, Munyaneza George,umuyobozi mu kigo k’igihugu gishinzwe ubwikorezi n’imihanda RTDA,unashinzwe imihanda yo mu nzego z’ibanze harimo n’uturere,yavuzeko nubwo ubu bagiye kugikemura byihutirwa.

m_Nk’uko umuntu wese yita ku kintu cye cy’agaciro Imihanda ikwiye kubungwabungwa na bose1

Munyaneza George umwe mu bakozi ba RTDA unashinzwe imihanda yo mu turere,yavuze ko ibibazo byagaragajwe na Minisitiri bizaba byakemutse mu gihe cya vuba,cyane cyane iby’imihanda Mukamira-Ngororero na Nyakinama-Vunga

Yongeyeho ko imirimo yatangiye hakurwamo inkangu yari yaraguyemo mu gice kimwe cyawo,ariko kandi ko no muri Jomba ahagaragara ikibazo cyo gucika nacyo kizahita gikemurwa mu gihe cya  vuba cyane.

Ku kijyanye n’umuhanda Nyakinama-Vunga Satishyi nawo wadindiye,Munyaneza avuga ko byatewe na Rwiyemezamirimo kandi ko ubu ari mu bihano. Akaba yarahawe iminsi 100 yo kuba yarangije kuwukora,aho hamaze gushira iminsi 36. Mu gihe iyi minsi yaba ishize atarawuragiza,uyu muhanda ukaba wahita uhabwa rwiyemezamirimo uwushoboye hakurikijwe amategeko.

Ibindi bibazo bigenda bigaragara mu mihanda imwe n’imwe ica muri Nyabihu nk’ik’ibyapa, n’ibindi nabyo ngo bikazakemurwa kugira ngo imihanda irusheho gukoreshwa neza nk’uko Munyaneza George yabigarutseho.

Buri muyobozi,uhereye mu nzego zo hasi,mu tugari,mu mirenge,mu karere,ku ntara no ku rwego rw’igihugu,akaba yasabwe kwita ku muhanda nk’igikorwa remezo gihenze kandi gitwara amafaranga menshi igihugu,ikabungwabungwa nk’uko bikwiye.

m_Nk’uko umuntu wese yita ku kintu cye cy’agaciro Imihanda ikwiye kubungwabungwa na bose2

Umuhanda Mukamira ngororero ugaragaza ibibazo ku buryo hari aho inkangu yaguye mu murenge wa Rambura,ikangiza uyu muhanda cyane

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes