Ngororero: Kwiyongera Kw’imodoka zitwara abagenzi byagabanije imvune mu gutega imodoka

Kuba amasosiyete atwara abagenzi mu karere ka Ngororero yaravuye kuri 2 akagera kuri 4, ngo ni kimwe mu bituma uburyo bwo gukora ingendo bugenda bworoha nkuko bamwe mu batwara abagenzi ndetse n’abagenzi ubwabo babihamya.

Nkuko umwe mu bakorera muri gare ya Ngororero kuva mu myaka 15 ishize akaba anatuye muri aka karere witwa Nshimyishyaka Mohamed abivuga, ngo mbere abagenzi bagombaga guhendahenda no kwinginga abacuruzaga amatike ya agence express imwe yahakoreraga kugira ngo bakunde babone umwanya.

m_Kwiyongera Kw’imodoka zitwara abagenzi byagabanije imvune mu gutega imodoka

La Colombe express ni imwe mu bashya bakorera mu karere ka Ngororero

Ikindi cyasaga n’imvune ku bagenzi ni uko abahagararaga mu nzira ku mihanda Ngororero-Kabaya-Mukamira-rubavu ndetse na Ngororero-Muhanga-Kigali ntibyaboroheraga kubona imyanya mu modoka kuko yiharirwaga n’abakora ingendo ndende gusa abandi bakagenda n’imodoka za twegerane zizwiho gutinza abagenzi mu mayira no guserera nabo bya hato na hato.

Nkuko bamwe mu bagenzi babivuga, nyuma y’uko habonetse gare ifite ibyangombwa ndetse n’amasosiyete atwara abagenzi akava kuri 2 akagera kuri 4, ubu ingendo zatangiye koroha kuburyo abantu batakinubira gutega imodoka.

m_Kwiyongera Kw’imodoka zitwara abagenzi byagabanije imvune mu gutega imodoka1

Kwiyongera kw’abatwara abagenzi bikomeje gukemura ikibazo cy’ingendo

Mukamana Ancille twasanze muri gare ya Ngororero tariki 24/4/2014  yadutangarije ko mbere yasabwaga kwishyura amafaranga y’urugendo hamwe n’ayigikapu yabaga afite ariko ubu imitwaro mitoya ngo ikaba itacyishyuzwa, nabyo bikaba byararuhuye abatega imodoka bafite imitwaro mito mito nk’abanyeshuri.

m_Kwiyongera Kw’imodoka zitwara abagenzi byagabanije imvune mu gutega imodoka2

Akajagari karagabanutse

Ku birebana n’imigendere y’abanyeshuri, Nshimyishyaka avuga ko hari ibigo bimwe na bimwe bivugana n’abatwara abagenzi maze bakabatwaririra abanyeshuri haba kubajyana mu biruhuko no kubagarura ku mashuri, ibi bikaba byaragabanije gukererwa kw’abanyeshuri ndetse n’ubuzererezi kuri bamwe.

Icyakora, ngo haracyari bamwe mu batwara abagenzi bakibatinza ku masaha ndetse abandi bakaba bakunda kongera ibiciro by’ingendo cyane cyane iyo abagenzi babaye benshi ariko ngo abafashwe na polisi barabihanirwa bikomeye.

m_Kwiyongera Kw’imodoka zitwara abagenzi byagabanije imvune mu gutega imodoka3

Ntabwo bakirwanira abagenzi

Ibi, biratanga icyizere cyo kugerera ku gihe mu bigo biga mo, mu gihe abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye batangira gusubira ku masomo kuva mu mpera z’icyi cyumweru. Ubu abemerewe gutwara abagenzi muri aka karere ni International Express, afican Tours Express, La Colombe hamwe na RFTC.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes