Mu majyepfo: Abashinzwe amashyamba mu turere bahawe moto zibafasha mu kazi

Ku nkunga ya Banki Nyafurika itsura amajyembere (BAD) ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere kuri uyu wa gatatu tariki 23/04/2014 mu karere ka Nyanza habereye umuhango wo guha moto buri mukozi ushinzwe amashyamba mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo kugira ngo umufashe mu kazi.

Moto zahawe aba bakozi bashinzwe amashyamba mu turere tw’Intara y’Amajyefo ni izo mu bwoko bwa Yamaha AG 100 uko ari umunani imwe ikaba ifite agaciro gasaga miliyoni ebyiri n’igice mu mafaranga y’u Rwanda.

Mu kiganiro na Mukashema Adriana umuyobozi Mukuru Wungirije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe umutungo kamere ariko by’umwihariko ufite amashyamba mu nshingano ze yatangaje ko n’ubwo zifite ibiziranga byerekana ko ari ibinyabiziga bya leta ngo buri mukozi ushinzwe amashyamba izaba ari iye ku giti cye kugira ngo imufashe mu kazi ke ka buri munsi.

Yagize ati: “Izi moto bazihawe kugira ngo bashobore kujya bagera aho amashyamba aherereye hose mu karere bashinzwe kuko imodoka ntiyabasha kunyura mu tuyira tw’icyaro aho bahumbitse ibiti n’ahandi baba basabwa kujya bari mu kazi”

Abashinzwe amashyamba mu turere bahawe moto zibafasha mu kazi

Izi moto bahise bazibahana n’ibyangombwa byazo

Yongeyeho ko izi moto zahawe aba bakozi bashinzwe amashyamba mu turere tw’Intara y’Amajayepfo bahise bazandikwaho kugira ngo bashobore kuzifata nk’izabo ngo kuko nyuma yo kuzishyura bazahita bazegukana.

Umwe mu bahawe iyi moto witwa Uwizeye Justin akaba ashinzwe amashyamba mu karere ka Gisagara yavuze ko mbere bakoranaga imvune itoroshye.

Agira ati: “ Iyo uri kanyamashyamba uba usabwa kugera aho icyo ushinzwe giherereye kandi akenshi haba ari kure y’imihanda twahageraga bigoranye ariko ubu izi moto zije ari igisubizo kirambye”

Madamu Izabiliza Jeanne Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo wari muri uyu muhango wo kuzibashyikiriza yavuze ko nyuma yaho abashinzwe amashyamba mu turere tugize iyi Ntara baherewe izi moto nta rundi rwitwazo bazongera kugaragaza ngo bavuge ko babuze uko bagera aho ibikorwa by’amashyamba bashinzwe biherereye.

Yasabye by’umwihariko abahawe izi moto kuzifata neza abadafite impushya zo kuzitwara bakihutira kuzikorera kandi uyikoresha akitwararika kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes