Kamonyi: Kutagira ahategerwa express zerekeza mu Majyepfo, bituma bajya gutegera I Kigali

m_Kutagira ahategerwa express zerekeza mu Majyepfo, bituma bajya gutegera I Kigali

Gare ya ruyenzi

Mu gihe abanyeshuri bitegura gutangira igihembwe cya kabiri cy’amasomo, abo mu karere ka Kamonyi baratangaza ko kutagira aho bategera imodoka za express bituma bajya gutegera mu mujyi wa Kigali. Mu myaka yashize imodoka za express zafatiraga abagenzi ku Ruyenzi, ariko ziza guhagarikwa aho hubakiwe gare.

Kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 25 /4/2014, abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye baratangira ingendo zerekeza ku mashuri ngo batangire amasomo y’igihembwe cya kabiri. Abo mu karere ka Kamonyi biga mu Ntara y’Amajyepfo, batangaza ko kugira ngo bubahirize igihe cyo kugera ku ishuri bagomba kujya I Kigali gutega Express.

Umunyeshuri witegura kujya kwiga I Nyamagabe avugaa ko gutega kabiri, igihombo kuko batanga kuko kuva ku Kamonyi ajya I Kigali abitangaho amafaranga 500frw, akongera agaatega Kigali-Nyamagabe agatanga amafaranga 3000frw.

Mu gihe bibaye ngombwa ko batega imodoka zihita zijya mu majyepfo bita Twegerane, abanyeshuri bavuga ko bibatinza mu nzira bakagera ku ishuri batinze, ndetse ngo rimwe na rimwe bakaburira imizigo ya bo mu nzira.

Mu myaka itatu ishize, Imodoka za Epress zafatiraga abagenzi ku Ruyenzi, ariko ziza guhagarikwa aho hagiriyeho gare, Mwimba Sadi wakoreraga imwe muri ajensi zijya mu majyepfo, ahamya ko bacyihakorera byafashaga abagenzi kuko babonaga imodoka batagombye kujya I Kigali, iri hagarikwa ngo rikaba ryararenganyije abagenzi.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes