Rusizi: Abatwara ibinyabiziga bakomeje guhura n’imbogamizi z’imodoka z’indundi

Abatwara ibinyabiziga bakomeje guhura n’imbogamizi z’imodoka z’indundi

Abakora akazi ko gutwara abagenzi hakoreshejwe ibinyabiziga mu murenge wa Bugarama, mu karere Ka Rusizi baravuga ko ibinyabiziga byabo byirirwa biparitse kuko ngo akazi bakoraga gasigaye gakorwa n’ibinyabiziga by’Imodoka z’indundi  zikorera mu Rwanda kandi ngo badafite ibyangombwa byemewe n’amategeko , ibyo ngo bikomeje guteza amakimbirane kuko aba bashoferi b’abanyarwanda ngo binubira ko batanga imisoro mugihe bangenzi babo b’Abarundi ngo badatanga imisoro, kuruhande rw’URwanda abashinzwe imisoro n’amahoro ku rwego rw’intara y’uburengerazuba bavuga ko hafashwe ingamba kuri iki kibazo zo guhana abakora amakosa nkayo.

Abashoferi baratangaza ko ngo binjiriwe n’ibinyabiziga byo mu Burundi bibatwara akazi aho ngo abashoferi b’abarundi baza gukorera mu Rwanda muburyo butemewe n’amategeko bakabatwara abagenzi kandi ntabyangobwa byemewe n’amategeko babifitiye kandi ngo babazwa n’ukuntu batanga imisoro ariko akazi kagakorwa n’imodoka z’abarundi zidasora , ibyo ngo bituma nabo bifuza kugura imodoka z’indundi bagakora nk’abarundi.

mubyifuzo byabo bavuga ko ngo bikwiye ko abashoferi bo mu Rwanda bazajya bakura abagenzi mu Rwanda bakabageza ku mupaka wa Ruhwa abarundi nabo bakabakura ku mupaka bakabageza mu Burundi.

Kuri iki kibazo abashoferi n’abamotari bo muri uwo murenge bavuga ko kimaze imyaka kibahangayikishije twababajije niba nta modoka z’inyarwanda zikorera mu Burundi bavuga ko ngo ziba zifite ibyangobwa byemewe n’amategeko ariko ngo bagenzi babo b’Abarundi ngo nta byangombwa baba bafite kuko ngo batanasora.

Ku ruhande rw’abashinzwe imisoro n’amahoro kuri iki kibazo Twavuganye na Ndatsikira Evode ushinzwe imisoro n’ahahoro ku rwego rw’intara y’uburengerazuba adutangariza ko iki kibazo cy’imodoka z’indundi cyaganiriweho gifatirwa n’ingamba zo guhana abazajya bafatirwa muri ayo makosa kuko ngo basabye izo modoka gushaka ibyangombwa bibemerera gukorera mukindi gihugu gusa ngo n’uwaba akibikora yaba arenga kumategeko kuburyo afashwe yabihanirwa.

Abashoferi twaganiriye ngo barifuza ko iki kibazo cyahagurukirwa kuko nubwo bivugwa ko bafatiwe ingamba ngo ntibibuza  abashoferi b’abarundi kuza gukorera mu Rwanda badafite ibyangombwa

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes