Rulindo: bamwe mu banyonzi mu isantre ya base barishimira ko bagiye guhabwa umuhanda wa kaburimbo.

250px-RulindoDist

Umuhanda uzaca mu isantre ya base mu murenge wa Base mu karere ka Rulindo, ugaca mu karere ka  Gicumbi ukagera mu karere ka Nyagatare, kuri ubu ngo imirimo yo kuwubaka yaba igiye gutangira.

Uyu muhanda uca mu isantre ya base wari usanzwe udakozwe neza ,kuri ubu ngo ugiye gukorwa nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Base Mukwira Jean nepomuscene.

Uyu muyobozi avuga ko uyu muhanda  wari ukenewe, kandi ko ngo niwuzura uzahindura byinshi mu buzima bw’abawuturiye abazawukoresha kimwe n’abanyarwanda bandi muri rusange.

Bamwe mu bacuruzi, abayonzi n’abandi bantu bakorera mu isantre ya base nabo, ngo basanga kuba bagiye kubona umuhanda wa kaburimbo bizazamura ubucuruzi bwabo, kuko bavuga ko bizatuma barushaho kubona abaguzi kandi bakajya bajya no kurangura ibicuruzwa byabo batagotse .

Mukankubana Olive ucuruza inyanya n’intoryi mu isantre ya base aragira ati ”uyu muhanda nuboneka nzajya ncuruza cyane kandi njye kurangura bitangoye kuko umuhanda uzaba umeze neza.”

Gusa ariko nubwo uyu muhanda bemerewe na Nyakubahwa Prezida wa Repubulika ugiye gutangira imirimo yo kuwubaka,ngo hari abafite impungenge z’uko basanga ibyo bawukoreragaho bizaba bitajyanye nawo, bityo bakaba bawukurwaho, muri bo harimo nk’abanyonzi b’amagare.

Bamwe mu banyonzi b’amagare twaganiriye badutanganije ko kuba uyu muhanda uje babyishimiye, gusa bavuga ko akazi kabo katemerewe gukorerwa kuri kaburimbo, bityo ngo bakaba basanga nta mahirwe bazagira yo kuwukoreramo.

Umwe mu bakora uyu mwuga wo gutwara abagenzi ku igare yagize ati ”jye ndunva ari byiza ko tugiye kubona umuhanda wa kaburimbo, ariko ngasanga jye bizankura ku mugati kuko kugeza ubu akazi dukora ko gutwara abagenzi ku magare ,ntitwemerewe kugakorera muri kaburimbo, ubwo se tuzakora iki ko ari byo byari bidutungiye imiryango.”

Uyu muhanda  niwubakwa uzaca mu karere ka Rulindo, mu karere ka Bicumbi ugere na Nyagatare.

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes