Rubavu: abayobozi b’akarere bafite impungenge ku idindizwa ry’iyubakwa ry ’imihanda yubakwa na Seburikoko

Nubwo umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’ibiyaga bigari CEPGL ufatanyije n’abashinzwe gukurikirana ibikorwa byo kubaka imihanda ihuza imijyi ihana imbibe mu bihugu bya CEPGL ku nkunga y’umuryango w’ibihugu by’Iburayi bakomeje gushyira igitutu kuri rwiyemezamirimo watsindiye kubaka iyi mihanda ngo ayirangize.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bukomeje kugaragaza impungenge buterwa n’idindizwa ry’iyi mihanda harimo kuba ibitaka biyishyirwaho byangiza ibindi bikorwa remezo byakozwe.

Bahame Hassan avuga ko nubwo haheruka kuba inama ireba aho ibikorwa ry’iyubakwa ry’imihanda rigeze bikagaragara ko yandindiye bagasaba uyikora ariwe Seburikoko kwihutisha ibikorwa, k’uruhande rw’akarere hari imbogamizi kuba ibitaka uyu rwiyemezamirimo ashyira mu muhanda atsindagira bitamaramo kabiri kubera imvura ahubwo bigatwarwa n’isuri bikangiza inzira z’amazi zaciwe mu karere ka Rubavu.

Abakozi ba EWSA bavuga ko barangije kwimura ibikoresho by’amazi n’amashanyarazi byari mu nzira

Abakozi ba EWSA bavuga ko barangije kwimura ibikoresho by’amazi n’amashanyarazi byari mu nzira

Imihanda ifite uburebure bwa kilometero zigera kuri 5, 4 ngo ibitaka bishyirwamo gutsindagira ntibirambamo ahubwo imvura uko iguye irabitwara bikangiza inzira y’amazi n’amatiyo y’amazi aho biyasanze, harimo kandi no kwangiza isura y’ikiyaga cya Kivu.

Mu gihe Rwiyemezamirimo Seburikoko yatangaje ko yadindijwe gukora iyi mihanda kubera kugirana ibibazo nuwo bari bafatanyije byiyongeraho kuba hari ibikorwa remezo byari munzira bigomba kwimurwa, ubuyobozi bw’akarere burabihakana bukavuga ko nta bikorwa bihari kandi niyo byahaba hari aho bitari hagombye kuba harakozwe.

Icyizere cyo kurangiza iyi mihanda kigaragaza ko yarangira mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga, mu gihe akarere kari kayishyize mu mihigo kayiha n’ igihe cyayo izaba yarangiye.

umuyobozi w’akarere ka Rubavu avuga ko bimwe mu bikorwa by’abafatanyabikorwa bigira uruhare mu kudindiza imihigo y’akarere.

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes