Ngororero: Abamotari badafite ibyangombwa bazwi kwizina ry ”inyeshyamba” ntibazongera kwihanganirwa

Mu kiganiro umuyobozi wa polisi mu karere ka Ngororero SSP Yahaya Simugaya Fred yagiranye n’abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto (motards), kuri uyu wa 6 Werurwe 3014, yabasabye ko abakora badafite ibyangombwa bisabwa bahagarika gutwara abagenzi naho abazafatwa bakaba bazahanwa bikomeye.

Muri aba bafatiwe ibyemezo nabo bahibereye, harimo abadafite impushya zo gutwara moto hamwe n’abafite ibinyabiziga bitujuje ibyangombwa aribo biyita inyeshyamba, basanzwe bakora aho baregwa na bagenzi babo guteza akajagari mu mikorere.

Muri kano karere, hakunze kurangwa abatwara abagenzi badafite ibyangombwa cyane cyane mu mihanda y’igitaka, ariko bakaba bari baratangiye gutwara no muri kaburimbo. Ku birebana n’amakoperative y’abamotari adafite icyemezo cya RURA cyo gutwara abagenzi, nabo bahawe igihe cyo kugera kuwa 16 Uku kwezi kwa 3, baba batarakibona nabo bagahagarara nkuko babyisabiye.

Aba bamotari nabo bagaragaza imbogamizi z’uko bafatirwa kutagira utunozasuku kandi ntatwo babona kwisoko, ariko umwe muri bo akaba yahise yiyemeza kuducuruza ahitwa I gatumba no mu mujyi wa Ngororero.

m_Abamotari badafite ibyangombwa bazwi kwizina ry ”inyeshyamba” ntibazongera kwihanganirwa

Abamotari bashimira polisi ko ibagira inama mu guca akajagari

Mu bindi aba bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto basabwe na polisi mu kunoza imikorere ni ukongera muri komite zabo abantu bashinzwe umutekano, bazajya bagenzura iyubahirizwa ry’ibyemezo baba bafashe, aba bakazaba bafite n’uburenganzira bwo gufata ikinyabiziga cy’uri mu makosa bakagishyikiriza polisi.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes