Musanze: Umuhanda ugana muri Gare wabangamiraga abagenzi watangiye gukorwa

Umuhanda ugana muri Gare wabangamiraga abagenzi watangiye gukorwa

Uku ni ko umuhanda umeze ubu mu gihe ugiye gusanwa

Umuhanda ugana muri Gare ya Musanze uvuye ku muhanda mukuru wa Musanze –Kigali  wari warangiritse cyane ukabangamira urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu watangiye gusanwa mu gihe gito kiri imbere ukazaba ari nyabagendwa.

Gare ya Musanze ni gare ijyanye n’icyerekerezo igihugu kiganamo kuko ifite aho abagenzi bafatira amatike, ahantu bicara bategereje imodoka  izuba ritabamena agahanga,ndetse n’ aho bashobora gufatira amafunguro n’icyo kwica inyota.

Umuhanda ugana muri Gare wabangamiraga abagenzi watangiye gukorwa1

Gare ya Musanze iri muri gare za mbere mu gihugu zimeza ku bikorwaremezo.

Iyi gare yubatswe neza ifite kaburimbo mu buso bwayo bwose, ifite kandi ahakorerwa imodoka zagize ikibazo, ubwiherero n’inzu y’abashinzwe umutekano n’ibindi,  ariko yanengwaga ko umuhanda uyiganamo utameze neza bikabangamira abagenzi n’abakoresha ibinyabiziga, none imirimo yo kuwusana yatangiye.

Abagenzi bavuga ko bagira ikibazo cy’ivumbi mu gihe cy’izuba, n’icyondo mu bihe by’imvura kubera imodoka.  Ku ruhande rw’abamotari, ngo byabashimishije  kuko moto zabo zangirikaga bagahora mu igaraje.

Niyonsenga Felicien ati: “Twabyakiriye neza byadushimishije hari ubwo watwaraga umugenzi umuhanda ukagenda ugucugusa cyane ku buryo na morotoseri zapfaha vuba… mu gihe cy’imvura  habaga hari ibyondo byinshi ku buryo n’umugenzi amazi yagendaga amutarukira…”

Umuhanda ugana muri Gare wabangamiraga abagenzi watangiye gukorwa2

Abamotari bishimiye ko umuhanda bakoresha cyane ugiye gusanwa.

 “Nabyakiriye neza kuko hajyaga harekamo amazi agatarukira abagenzi kuba bagiye kudukorera umuhanda byadushimije ariko n’ahandi bahakore tugende neza mu Mujyi wa Musanze.” Ni ko Sinabajije Martin yunzemo avuga.

Uyu muhanda numara kurangira,  bemeza bazakora neza akazi kabo kandi n’abagenzi bakagenda  neza nta kibazo cy’ibyondo cyangwa ivumbi.

Umwe mu bakozi ba sosiyete ACOREBA irimo gusana uwo muhanda yadutangarije ko bazakora uburebure bwa metero 700 bashyiremo na kaburimbo, ibikorwa byo kuwusanga bizamara amezi ane  uzuzura utwaye  miliyoni zirenga gato 700..

Nubwo uyu muhanda uri muyihutirwa isanwa, ariko mu Mujyi wa Musanze imihanda igana mu bice bitandukanye yarimo kaburimbo yarangiritse na yo ikaba ikenewe gusanwa kugira ngo ingendo zo mu mujyi zigende neza.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes