Gakenke: Baciye akajagari mu banyonzi bahabwa imyambaro y’akazi

Abanyonzi bahawe imyambaro yo kubaranga no kugabanya impanuka.

Abanyonzi bahawe imyambaro yo kubaranga no kugabanya impanuka.

Mu rwego rwo guca akajagari kagaragara mu banyonzi bo mu Mujyi wa Gakenke mu Karere ka Gakenke, ubuyobozi bwa koperative yabo bwabahaye imyambaro y’akazi, ikazatuma bagirirwa icyizere n’abagenzi ndetse binakaganya impanuka.

Amagare ari mu bitera impanuka zihitana abantu kubera kugenda mu muhanda nabi ahanini biturutse kudasobanurirwa amategeko y’umuhanda  no kutambara imyambaro yabugenewe ituma abashoferi b’imodoka bababona neza cyane cyane n’ijoro.

Imyambaro bahawe ikoze nk’ijiri y’abapolisi bakora mu muhanda ariko ifite ibara rya orange n’akagarurarumuri kamurika cyane iyo amatara y’imodoka ayicanyeho, abanyonzi bemeza ko izagira uruhare mu kugabanya impanuka mu muhanda.

Bamwe mu banyonzi bajya  batumwa n’abagenzi gusa ariko ugasanga ntibashohoje ubutumwa bahawe, ibyo bahawe bakabyiba, ariko ngo  kuko  iyo myambaro iriho nimero ya buri munyonzi izakuraho impungenge z’uko babiba kuko bazwi na koperative.

Umwe  mu banyonzi  ati: “iyi myenda ikintu itumariye,  iyo umuntu ari mu muhanda agenda urabona ko ifite urumuri rukeye,  iyo imodoka igucanyeho irakubona ntibashe kuba yakugonga.

Ni ukuvuga ngo iyi nimero ahantu hose wajya…umuturage iyo aje akagutega ntabwo uba wamuhemukira ngo ube wagenda kubera ya nimero uba ufite akakugirira icyizere kubera ya nimero yawe.”

Buri munyonzi asabwa kwishyura  ibihumbi 15 by’umugabane wa koperative kugira ngo ahabwe uwo mwambaro, cyakora ngo nubwo uwo mwambaro ari mwiza, basanga ayo mafaranga ari menshi yagombye kubagirira  n’akandi kamaro, bahabwa nk’ inguzanyo zo kwiteza imbere.

Sibomana uyobora koperative, ngo bafasha abanyonzi guhindura ubuzima bukaba bwiza.

Sibomana uyobora koperative, ngo bafasha abanyonzi guhindura ubuzima bukaba bwiza.

Mbere  bahabwaga inguzanyo zo kugura amagare yo gukoresha bakishyura buhoro buhoro  ariko bamwe bishyuraga nabi ndetse bikanarangira bambuye koperative, Sibomana Christophe, Perezida wa Koperative  avuga ko bafashe ingamba z’uko uhabwa inguzanyo agomba kuba afite umwishingizi wamwishyurira.

Yakomeje avuga ko  bafite gahunda yo kwishyurira abanyonzi “ipatanti” ya buri mwaka, bateganya no gushinga ikimina cy’ubwisungane magirirane mu kwivuza kizabafasha kubona mitiweli kugira ngo babashe kwivuza ku gihe.

Koperative “Korana umwete Taxi-Velo Gakenke” yashinzwe mu mwaka wa 2006 ifite abanyamuryango basaga 400 bakorera mu Mujyi wa Gakenke.

Nshimiyimana Leonard

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes