Bugesera: Abakorera muri gare ya Nyamata bahawe icyumweru cyo kuba bashatse umwambaro ubaranga

Abakorera muri gare ya Nyamata bahawe

Umuyobozi wa gare ya Nyamata mu nama n’abakorera muri iyo gare

Ibigo bitwara abagenzi bikoresha gare ya Nyamata mu karere ka Bugesera  byahawe icyumweru cyo kuba byambitse umwenda usa (uniforme) abakozi babyo, iki cyemezo kizafasha mu guca akajagari kagaragara muri iyo gare  cyane cyane ako kurwanira abagenzi.

Iyo ugeze muri gare ya Nyamata uhasanga abiyita abakarasi baba barwanira abagenzi babinjiza mu modoka, ibyo bikaba bibangamira abagenzi nk’uko bivugwa n’umwe mu bagenzi witwa Semana Anastasi.

Agira ati “iyo muri gare hari umupolisi haba hari umutuzo, ariko iyo adahari usanga bano bakarasi barwanira abagenzi twe bikatubangamira kuburyo usanga hari n’ushobora kubura ibintu bye”.

Mu gukumira ingaruka z’imikorere idahwitse z’abiyita abakarasi, zishobora guhungabanya umutekano, kuwa 13/3/2014    Commandant wa station ya Polisi  ya Nyamata Chief inspector Bacondo Issa   n’abahagarariye ama agence akorera muri gare ya Nyamata  bahuriye mu nama  aho bemeranyijwe  ko mu gihe cy’icyumweru ama agences azaba yambitse imyambaro isa abakozi bayo kugira ngo batandukane n’abiyita abakarasi ndetse n’inzererezi.

 Abakorera muri gare ya Nyamata bahawe 1

Umwe mubashoferi ukorera muri gare ya Nyamata

Mbonigaba Jean,  umwe mu bari bahagarariye ama agences akorera muri gare ya Nyamata avuga ko ubusanzwe abakozi b’amagence batandukanye n’abakarasi kuko bo bikorera ku giti cyabo, aho azana umugenzi maze bakamuha amafaranga ijana.

“ kubatandukanya ni uko tugomba kubambika umwambaro noneho bigatuma abo bakarasi batazongera guteza akajagari kuko uzabikora atambaye umwambaro wabigenewe azahita asohorwa muri gare”.

Uretse ikibazo cy’abakarasi, hanavuzwe icyo guparika ahabigenewe, hanengwa uburyo amazu amagence akoreramo muri gare yubatswe. Icyakora nanone  hari abavuga ko akajagari kari ,muri gare ya Nyamata kazashira ari uko iyo gare yeguriwe abikorera nk’uko Niyonsaba Theoneste amaze igihe akorera muri iyo gare abivuga.

Gare ya Nyamata imaze umwaka yuzuye , kuri ubu ikorerwamo n’amagences atandatu Excel, samba, rugari, Kigali safari, African, RFTC.

Inama  njyanama  y’akarere ka Bugesera yemeje ko  gare ya Nyamata yazegurirwa abikorera , ikareka kujya icungwa n’akarere.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes