RUSIZI: Koperative y’abamotari yashimiwe ibikorwa by’indashyikirwa ifite

m_Koperative y’abamotari yashimiwe ibikorwa by’indashyikirwa ifite

koperative y’abamotari  yitwa COMORU yasuwe na Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi  Francois Kanimba mumpera z’ icyumweru cyashize tariki  07/02/2014,ubwo yagendaga asura ibikorwa bimwe na bimwe byo muri aka karere, yageze no kunzu iri kubakwa n’iyo koperative abashimira ko bashyize mubikorwa ibyo gahunda ya Leta y’URwanda yifuza.

Aba bamotari biyubakiye inzu y’amagorofa 3 kuri ubu ikaba igeze aho isakarwa , ni muri urwo rwego Minisitiri Kanimba yashimiye aba bamotari kugikorwa nk’iki bigondeye anabasaba gukomeza ibikorwa nkibi by’amajyambere kuko aribyo bizatuma barushaho gutera imbere

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda yabwiye aba bamotari ko bazabona ibyiza by’ibi bikorwa  haba mugihe bazaba bakiri mu kazi ko gutwara abantu kuri za Moto haba no mu gihe bazaba batagikora ako kazi, yaboneyeho no kubasaba ko bajya bagenda batanga inama kuri bagenzi babo bataribumbira mu makoperative kugirango bagere ikirenge mu cyabo.

Aba bamotari biyubakiye igorofa kumusanzu w’amafaranga magana atanu batanga buri cyumweru , ariko n’akarere kakaba karabateye inkunga yo kubona imifuka 500 y’isima , icyakora aho bigeze aha amabanki yabagiriye icyizere ubu ngo batangiye gufata inguzanyo kugirango intego biyemeje igerweho.

Gusa nkuko aba bamotari babitangaza ngo barizera ko mugihe kitarambiranye iyo nzu bazaba batangiye kuyikoreramo.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes