RUSIZI: abamotari biyemerera ko batwaraga ibinyabiziga bihishe ariko ngo ubu basigaye bagenda bemye

Nyuma y’imyaka ibarirwa muri cumi n’itanu  abamotari bo mugice cya Mibirizi giherereye mu mirenge ya  Gashonga na Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi  bakora muburyo bunyuranije n’amategeko ,tariki 18/2/2012 babonye Koperatve itangirana n’abanyamuryango 21 barimo 17 bujuje ibyangombwa byo gutwara abagenzi kuri Moto.

Aba bamotari bavuga ko bagiye kunoza service baha abakiriya babo, icyakora ngo bafite impungenge kuri bagenzi babo batinda kubona  ibyangombwa birimo impushya zo gutwara ibinyabiziga  kandi barujuje ibisabwa.

Untitled1

Mukeshimana Narscissse niwe wambere watunze moto muri iki gice cyahoze cyitwa Mibirizi . Avuga ko mu mwaka wa 2000 yatwaraga abagenzi muburyo busa no kwiyahura kuko atagiraga ibyangombwa ariko ubu ngo asigaye agenda ntacyo yikanga kubera imikorere myiza yo kuba yujuje ibisabwa.

Nyuma Narscisse yaje kubona Niyonzima JMV wari urangije amashuri yisumbuye barisungana ,uyu akaba yaranatinyutse gukorera uruhushya rwo gutwara imodoka  n’ubwo icyo gihe ngo benshi babitinyaga cyane none aba bombi nibo bayoboye iyi koperative.

Iyi koperative itangiranye n’abanyamuryango 21 ariko bamwe muri bo ntibarabona impushya zo gutwara, Bakavuga biterwa nuko zitinda kuboneka kikaba ari ikibazo rusange kubaturage ba Rusizi bacyenera bene ibi byangombwa.

Kuri iki kibazo Umuvugizi w’ishami rya police rishinzwe umutekano  wo mumuhanda, supertendant Jean Marie Vianney Ndushabandi avuga ko iki kibazo cyo gutinda kubona ibyangombwa giterwa n’uko akarere ka Rusizi kari kure y’iyicaro gikuru cya police I Kigali kuko ariho impushya zo gutwara ibinyabiziga zishyirirwaho umukono ngo bikanaterwa n’uko abandikishiriza impushya mu turere batabikorera rimwe bigatuma batinda kuzibona.

Icyakora Ubusanzwe uwandikishije  uruhushya ngo ntiyagombye kurenza iminsi 15 atararubona mugihe yujuje ibyangombwa bisabwa birimo n’umwirondoro we.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes