Polisi iraburira abatwara imodoka z’inyamahanga kwitondera umuhanda wa Rubavu

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’uburengerazuba Superintendent Francis Gahima yongeye kuburira abanyamahanga batwara imodoka nini zikoreye gukurikiza amategeko y’umuhanda kugira ngo bashobore kurinda ubuzima bwabo hamwe no kurinda ibyo batwaye.

Ahereye ku mpanuka 2 z’imodoka zabereye mu karere ka Rubavu mu muhanda ujya Gisenyi taliki ya 22/2/2014, Superintendent Gahima avuga ko ikibazo cy’impanuka z’imodoka mu muhanda wa Rubavu cyakunzwe kuvugwaho ndetse hagashyirwaho polisi iburira abatwara izi modoka kugabanya umuvuduko no kugenzura ibinyabiziga byabo mbere yo kumanuka mu makoni ya Nyakiriba ariko nta musaruro bitanga.

“polisi icyo isabwa gukora ni ukuburira abatwara ibinyabiziga kugabanya umuvuduko mu muhanda mubi hamwe no gusaba abatwara ibinyabiziga kubanza kuruhuka kuko hari abaterwa impanuka no kunanirwa bagasinzira.”

Polisi iraburira abatwara imodoka z’inyamahanga kwitondera umuhanda wa Rubavu

Impanuka ebyiri umunsi umwe ahantu hamwe mu karere ka Rubavu

Nkuko bitangazwa Superintendent Gahima ngo umubare w’impanuka z’imodoka zibera mu muhanda wa Musanze Rubavu ahitwa Nyakiriba ziba ari inyamahanga kubera kutamenya umuhanda kandi baba baburiwe na polisi ikorera Nkamira mbere y’uko zigera mu makoni ya Nyakiriba.

Ahandi hakunze kuboneka impanuka ni mu makoni Rugerero mu kagari ka Gisa naho impanuka nyinshi ziterwa no kurenza umuvuduko ntizishobore gukata mu ikoni rihari ahubwo zigahita zikora impanuka.

Taliki ya 22/2/20014 mu ikoni rya Gisa habaye impanuka 2 imwe ikozwe na Daihatsu ifite RAA 032K yari itwawe na Burasanzwe Innocent ufite imyaka 57 y’amavukowagonze ikamyo ya Benz Actors RAB 961B, Daihatsu ikangirika cyane naho umushoferi akajyanwa kwa muganga yakomeretse nubwo bitari bikomeye.

Mu ikoni rimwe k’uugoroba nabwo indi modoka yo mu bwoko bwa Fuso  yo mu gihugu cya Uganda yahise ihakorera impanuka irangirika bikomeye umushoferi nawe ajyanwa mu bitaro bya Gisneyi yakomeretse, cyakora umuyobozi w’ibitaro bya Gisneyi Dr Maj William Kanyenkore avuga ko abari bakoze impanuka bashoboye kuvurwa bagataha.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes