Nyamasheke: Abamotari barasabwa kubahiriza umutekano wo mumuhanda bagendera kumategeko

Abamotari bo mu karere ka Nyamasheke barasabwa kubahiriza umutekano wo mu muhanda bagendera ku mategeko ahari ngo kuko ari bwo barinda ubuzima bwabo, ubw’abw’abo batwaye n’ubw’abandi kandi bakabasha kwiteza imbere.

Ubu butumwa bwatanzwe na Polisi y’Igihugu mu karere ka Nyamasheke, ubwo ku wa 18/02/2014 yaganiraga n’abamotari  bagera ku 150 bakorera ku nsisiro (Centres) z’ubucuruzi za Ntendezi, Buhinga, Shangazi, Gashirabwoba, Karengera, Bushenge, Shangi na Nyabitekeri; hagamijwe kubakangurira uruhare rwabo mu kurwanya ibyaha n’ibindi byahungabanya umutekano.

Abamotari barasabwa kubahiriza umutekano wo mumuhanda bagendera kumategeko

Muri ibi biganiro, Umuyobozi wa Station ya Polisi ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke, CIP Adrien Rutagengwa yasabye abamotari kurwanya ibyaha, kwirinda ikintu cyose cyahungabanya umutekano, gutanga amakuru y’abagenzi batwara, kwirinda ibiyobyabwenge, gufata neza ababagana, kugira isuku no kubahiriza amategeko yo gutwara ibinyabiziga.

 Abamotari barasabwa kubahiriza umutekano wo mumuhanda bagendera kumategeko2

Aba bamotari bishimiye ibiganiro bahawe na Polisi bafata ingamba z’uko bagiye gushyira mu bikorwa inama bagiriwe kandi ko bagiye guharanira impinduka nziza mu mikorere yabo ya buri munsi.

Ibi biganiro byari biyobowe n’Umuyobozi wa Station ya Polisi ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke, CIP Adrien Rutagengwa yunganiwe n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi yo mu muhanda, AIP Jean Marie Vianney Kayibanda.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes