Nyabihu: Gare ya Mukamira yakemuye ikibazo cy’akajagari ikaninjiza amafaranga afasha mu iterambere ry’akarere

Gare ya Mukamira yubatse mu murenge wa Mukamira, akagari ka Jaba mu karere ka Nyabihu. Hakaba hashize imyaka igera kuri 2 iyi gare yubatswe.

Mu kubakwa kwayo, iyi gare yaje ije gukemura ibibazo by’akajagari k’urujya n’uruza rw’amamodoka yahuriraga muri santire ya Mukamira aturuka mu turere dutandukanye, n’ikibazo cy’aho abagenzi bayategeraga,kuko wasangaga bikorwa mu kavuyo kandi aho bikorerwa hatanahagije kuko hasaga n’aho ari mu muhanda.

Mu gukemura ibi bibazo byose yaba iby’abagenzi baturukaga Rubavu,Musanze,Muhanga na Ngororero n’iby’abashoferi babatwaye baburaga aho baparika hahagije  ngo bamwe bavemo abandi bajyemo, akarere ka Nyabihu kasanze ari ngombwa ko aho muri Mukamira hubakwa  gare,aho byashyizwe mu bikorwa irangira mu mpera z’umwaka wa 2012.

Uretse abaturage bemeza ko iyi gare yakemuye ikibazo cy’akajagari kabonekaga itaraza,banongeraho ko hazanye umutuzo n’amahoro ku bagenzi kuko uva mu modoka abona aho ayiviramo akaruhuka n’uyinjiramo akabona aho ayinjiriramo hisanzuye,yaba anafite imitwaro igapakirwa mu buryo bwiza nk’uko Masengesho Jean Paul umwe mu baturage abivuga. Yongeraho ko yanatanze akazi kuri benshi bayikoreramo.

Uretse ibibazo bimwe na bimwe by’akajagari k’amamodoka n’iby’abagenzi  iyi gare yakemuye, Mukaminani Angela,umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari,avuga ko iyi gare kuva yuzura,ifite uruhare runini mu iterambere ry’akarere ka Nyabihu kuko ikodeshwa n’amasosiyete atwara abagenzi nka International,La Colombe,RTFC n’andi, ikinjiza miliyoni ku kwezi.

  Kuva gare yakubakwa, abagenzi bava banajya Musanze,Rubavu,Muhanga na Ngororero babona aho bategera n’aho baviramo, benshi bihangiye imirimo muri  gare no hafi yayo nk’abacuruza uduconsho,resitora,abamotari n’abandi yo kandi iyi gare yinjiriza akarere amafaranga atuma kiteza imbere


Kuva gare yakubakwa, abagenzi bava banajya Musanze,Rubavu,Muhanga na Ngororero babona aho bategera n’aho baviramo, benshi bihangiye imirimo muri gare no hafi yayo nk’abacuruza uduconsho,resitora,abamotari n’abandi yo kandi iyi gare yinjiriza akarere amafaranga atuma kiteza imbere

Angela yongeraho ko aya mafaranga iyi gare yinjiza akora byinshi mu iterambere ry’akarere. Yongeraho ko yanatanze akazi ku baturage benshi,kuko usanga hari abayikoreramo imirimo idandukanye ituma binjiza amafaranga.

Kugeza ubu,uretse iyi gare n’ibindi bikorwa remezo nk’amazi n’amashanyarazi,imihanda n’ibindi bikaba bigenda birushaho gushyirwamo ingufu mu karere ka Nyabihu.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes