Ngororero: Hari akagari katagira umuhanda n’umwe ubahuza n’utundi tugari

Abatuye akagari ka Rutagara mu murenge wa Muhanda ho mu karere ka Ngororero baratakambira ubuyobozi bw’akarere ngo bubafashe kubona umuhanda wabafasha kugenderana ndetse no guhahirana n’utundi tugari n’imirenge bahana imbibi.

Ntibyari bisanzwe ko nyuma y’imyaka 20 u Rwanda rwibohoye ndetse n’ibikorwa remezo birimo imihanda bigatera imbere cyane ku mbaraga za Leata n’abaturage, kubona akagari kari ahantu hatuwe cyane kadafite umuhanda.

Nkundabatware Razaro, uvuga bikumvikana muri ako kagari avuga ko kuba badafite umuhanda bituma badindira mu bukungu kuko batabona uko bagurisha cyangwa bagura ibintu bitandukanye hakoreshejwe ubwikorezi.

Uretse ibi kandi, gukora ingendo nabyo ntibyoroshye kuko na za moto ubundi zisanzwe zizwiho kunyura ahantu hatagombera kuba hanini zidakoreshwa cyane muri ako kagari.

Nubwo abaturage basabwa gukora imiganda, bavuga ko bakeneye umuhanda utunganye neza wanyurwa mo n’imodoka, kandi amaboko y’abaturage gusa akaba atabasha kuwuhanga.

Icyakora, umuyobozi w’akarere ka Ngororero akaba atangaza ko hari umuhanda urimo gukorerwa inyigo muri ako kagari kuburyo imirimo izihutishwa maze uwo muhanda ukubakwa vuba. Akagari ka Rutagara gatuwe n’abaturage bagera kubihumbi 10, kandi kari mu tugari tweza imyaka myinshi muri ako gace.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes