Rutsiro : Umuhanda wa kaburimbo uratangira kubakwa mu kwezi kwa gatatu

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard aratangaza ko nihatagira igihinduka umuhanda wa kaburimbo uhuza uturere twa Karongi na Rubavu unyuze mu karere ka Rutsiro uza gutangira kubakwa mu mpera z’ukwezi kwa gatatu.

m_Umuhanda wa kaburimbo uratangira kubakwa mu kwezi kwa gatatu

Ikorwa ry’uyu muhanda ryitezweho koroshya ingendo zisanzwe kizunzwe kugorana muri aka karere

Ubwo umuyobozi w’akarere aheruka kuvugana n’abantu bo mukigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ryo gutwara abantu n’ibintu (RTDA), ngo bamubwiye ko mu mpera z’ukwezi kwa gatatu amasoko naramuka atagize ibibazo bazaba batangiye kuwubaka bagatangirira ku cyiciro cya mbere gituruka i Rubavu kugera i Gisiza mu karere ka Rutsiro. Mu gihe kitarenze ukwezi, igice cya Rubavu – Gisiza gitangiye, ikindi cyiciro na cyo kizaturuka i Rubengera mu karere ka Karongi kugera mu Gisiza na cyo ngo kizahita gitangira kubakwa.

Uyu muhanda umaze igihe kitari gito bivugwa ko ugiye kubakwa, ariko gahunda zikagenda zihinduka. Icyakora kuri iyi nshuro ho ngo n’ubwo bishobora gutinda, nta kizawubuza kubakwa kuko imirimo y’ibanze ijyanye no kubarura abafite ibikorwa ku nkengero z’umuhanda no kubishyura kugira ngo bahave yarangiye.

Uyu muhanda witezweho koroshya ingendo mu turere tw’intara y’Uburengerazuba, korohereza abakora ubukerarugendo ndetse no korohereza abifuza gushora imari mu bice bitandukanye by’iyo ntara.

Umuhanda wa kaburimbo unyura mu karere ka Rutsiro uzatuma na bimwe mu bikorwa remezo byiyongera muri ako karere, bityo abacuruzi bamaraga gutera imbere bakimukira hirya no hino mu mijyi cyane cyane iya Rubavu na Kigali bagaruke, abandi na bo bakomereze ibikorwa byabo mu karere bakomokamo, aho kugahunga.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes